00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi amaze iminsi irindwi mu masengesho na Primus (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 February 2015 saa 06:59
Yasuwe :

Umuhanzi wiyita Senderi International Hit ariko ubusanzwe witwa Eric Nzaramba ahamya ko amaze iminsi irindwi mu masengesho yo kwiyegereza Imana ayibwira ibibazo n’ingorane yanyuzemo mu myaka yatambutse ariko by’akarusho ngo yayigaragarizaga inyota afite yo kwinjira muri Primus Guma Guma ya gatanu.
Mu magambo yuje icyizere no kwihagararaho kwinshi, Senderi yabwiye IGIHE ko yiyemeje kumara iminsi irindwi atita cyane ku mafunguro ahubwo ngo yarabyukaga akavuga isengesho yagira inyota n’inzara (…)

Umuhanzi wiyita Senderi International Hit ariko ubusanzwe witwa Eric Nzaramba ahamya ko amaze iminsi irindwi mu masengesho yo kwiyegereza Imana ayibwira ibibazo n’ingorane yanyuzemo mu myaka yatambutse ariko by’akarusho ngo yayigaragarizaga inyota afite yo kwinjira muri Primus Guma Guma ya gatanu.

Mu magambo yuje icyizere no kwihagararaho kwinshi, Senderi yabwiye IGIHE ko yiyemeje kumara iminsi irindwi atita cyane ku mafunguro ahubwo ngo yarabyukaga akavuga isengesho yagira inyota n’inzara agahereza inzoka kuri ka Primus gashyushye ikongera ikaryama.

Mu kiganiro na IGIHE , Senderi yabanje kwerurira ababonye amwe mu mafoto ye amaze iminsi acicikana kuri Instagram aryamye muri Primus nsa, izindi yaziyoroshe, ngo yabikoze yabitekerejeho neza mu rwego rwo kwereka Imana ko amahirwe menshi yo kubaho kwe ayategereje mu irushanwa rya PGGSS ritegurwa na Bralirwa.

Yagize ati “Njye ndi Hit kandi mvugisha ukuri, maze iminsi igera muri irindwi nsenga, nirinda kurya ahubwo nkinywera ka Primus inzoka ikishima. Ubu nabwiye Imana uburyo nyotewe kujya muri Guma Guma kuko niryo rushanwa rimbeshejeho. Nintajyamo namererwa nabi, Imana yampaye icyizere ubu niteguye kwiyereka abafana banjye”

Imana yamubwiye ko ari kuri lisiti y’abazahatanira PGGSS5

Abajijwe impamvu yahisemo gusenga icyo gihe cyose akanarenzaho kwifotoreza muri Primus, atazuyaje yagize ati “Ziriya Primus mwabonye nasenganaga na zo. Icyumba nasengeragamo cyegeranye n’ahantu bacuruza Primus. Nasengaga nywa, nereka Imana ko mfite inyota kandi icya ngomba ni uko yanyumvise ubu mpagaze bwuma.”

Akomeza agira ati “Ikindi kandi ni ukwamamaza Primus, Imana nayo izi mpamvu yaremye Primus ikanayizana mu Rwanda. Nta muhanzi mu Rwanda haba no mu batwaye Primus Guma Guma ukunda Primus nkanjye cyangwa uyamamaza nkanjye”

Ntashaka irungu muri Primus Guma Guma….

Niba hari umuhanzi wavuzwe akanandikwa kenshi muri PGGSS4 ni Senderi, ahanini kubera ibintu bidasanzwe yagiye akora. Kuri iyi nshuro ya gatanu iri rushanwa rigiye kuba ngo arashaka kongera kwerekana ko ari we mwami w’udushya mu Rwanda.

Akimara kwinjira muri PGGSS4, i Rusizi muri Roadshow ya mbere, Senderi yagiye ku rubyiniro abanza kwinjira mu gisanduka bakonjesherezamo inzoga. Abamubonye bose bati ahooo! Ubwo aba arabafatishije ndetse batangira kurangamira icyo azakora ubutaha.

Mu gitaramo cyakurikiyeho i Nyamagabe, Senderi na none yashyize ingufu mu kwambara yisanisha n’abantu runaka. Nibwo yambaraga nk’abafundi kuva hasi kugera hejuru.

I Huye ubwo igitaramo cya Playback cyaberaga kuri Stade ya Kaminuza, Senderi yari yadodesheje ikanzu yambarwa n’abarangije Kaminuza, aha ngo yariho yisanisha n’intiti za Kaminuza zitari ibitiritiri.

Ageze mu Ruhango kuko haba ifu y’ubugari, Senderi yambaye nk’abatetsi ndetse aza no gukura ishati benshi baramurangamira.

Ahandi yagaragaje udushya n’ibintu bitangaje akavugwaho byinshi, ni i Ngoma aho yambaye nk’abanyonzi kubera ubugabo agasabwa gukinga isume imbere he, i Gicumbi yagiye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba, n’ i Nyagatare yari yateze amahembe nk’inka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages