Nyuma y’itorwa rya Miss Kundwa Doriane, hari amafoto ye yagiye afatanywa n’aya Senderi hakoreshejwe ikoranabuhanga agasakazwa ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram. Bamwe bayasangizaga inshuti zabo babaza niba koko aba bombi basa gusa MC Tino we yahise abinyomoza abwira Senderi ko ayo mafoto yakozwe hifashijwe Photoshop.
Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yavuze ko atazi inkomoko y’aya mafoto ari gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga gusa ngo abwirwa kenshi ko asa na Nyampinga w’u Rwanda , Kundwa Doriane.
Senderi ati “Benshi bagiye banyoherereza ayo mafoto yanjye afatanye n’aya Kundwa Doriane, bambwira ko nsa n’uwo mukobwa, abandi bakambaza niba koko ari mushiki wanjye cyangwa tuvuka mu muryango umwe. Ayo mafoto ari gukwirakwizwa kuko njye na Miss turi kuri hit, nit we dukunzwe mu Rwanda”
Uyu muhanzi usanzwe uzwiho gusetsa cyane no gukora udutendo dutuma akomeza kuba umwami w’udushya, ngo arashaka gukora uko ashoboye akazashaka Miss Kundwa Doriane bakireba mu ndorerwamo imwe kugira ngo amenye ukuri nyako.
Yagize ati “Ngiye kumushaka twirebere mu ndorerwamo imwe menye neza niba dusa koko. Erega iyo uri hit uba uri hit, nit we tugezweho mu Rwanda, nsanze dusa byazaba ari byiza kuko benshi bamukuriye ingofero”
Senderi witegura igitaramo cy’ijonjora ry’abahanzi 10 bazahatanira Primus Guma Guma Super Star 5 ngo ari gukora imyitozo yigana ibyo Meddy yakoraga mu bitaramo akiri mu Rwanda kugira ngo azemeze akanama nkemurampaka akomeze mu irushanwa yemye.
Ati “Ibya Guma Guma byo mbigeze kure, imyitozo irakaze, kuri Live meze neza ubu igisigaye ndi kwiga ama “pa” nk’ayo Meddy yakoraga akiba mu Rwanda. Ni we muhanzi mfataho icyitegererezo cyanjye mu muziki kandi na we arakunzwe nkanjye”



















TANGA IGITEKEREZO