Uyu muhanzi ufitanye amakimbirane na Tuff Gang ashingiye ku izina rishya yihaye, avuga ko aya mazina yose ayahabwa n’abafana, abakunzi be n’abaryoherwa n’ibyo akora mu muziki we. Agahamya ko nta muntu ukwiye kugira ijambo na rimwe amuvugaho ku kijyanye n’amazina ngo kuko byose bifite inkomoko.
Senderi ufatwa nk’umuhanzi wa kabiri inyuma ya Bull Dogg mu kugira amazina menshi yagize ati “Amazina aragenda avuka umunsi ku munsi, ntabwo nabuza umufana kunyita uko ashaka. Izina Tuff Hit ndimaranye igihe kandi abagize Tuff Hit bari hirya no hino mu Rwanda. Ayo mazina yose nta na rimwe nihaye ni abafana bayampa, umbuza kwitwa gutyo agende abanze abuze abayanyita”
Nyuma yo kwinjira muri Primus Guma Guma Super Star, ubu Senderi afite amazina y’ubuhanzi arindwi ngo ariko hari andi mashya abafana bagenda bamuha nk’utubyiniriro bitewe n’umuvuduko umuziki we uba ugezeho.
Asigaye yitwa:
– Eric Senderi
– International Hit
– 3D
– Harvard
– Tuff Hit
– Intare y’Umujyi
– Chris Brown w’i Kigali
Hari abaremerewe ku mutima no kuba Senderi ari gukoresha izina Tuff Hit, by’umwihariko abagize Tuff Gang barimo Bull Dogg na Fireman bakomeje kugaragaza ko babangamiwe bikomeye n’uyu mukeba wabo.
Bull Dogg na we ufite amazina 50 akoresha mu muziki ati “Birambangamiye kumva Senderi akoresha Tuff, nambabarire iryo zina arireke kuko namwihanangirije rwose kandi nibikomeza gutya tuzamufatira ingamba zikarishye”
Mugenzi we Fireman abinyujije kuri Facebook ati “Senderi afite imyaka ingahe? Igihe cyose tumufata nk’udahari ariko ibi birarenze. Kuba umufana wa Tuff Gang ntabwo bivuze ko umuntu yitwara nk’umusazi nk’aho Tuff Gang ari akarima rusange. Hagarika iyo mikino”
Twitter: @murungisabin



















TANGA IGITEKEREZO