00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi Hit yahiguye umuhigo yahigiye i Muhanga muri 2014

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 26 May 2015 saa 08:02
Yasuwe :

Eric Nzaramba wiyita Senderi International Hit Harvard , umunyadukoryo ukunda gusetsa abamuzi muri muzika nyarwanda yongeye kubyutsa urwenya rwe ubwo yaririmbaga yambaye imyenda y’ikipe ya Rayon Sports ndetse akanatanga imipira yo gukina no kwambara ku bafana.

Mu gitaramo giheruka kubera i Muhanga cy’abahanzi bahatanira PGGSS ya 5, Senderi yasesekaye ku rubyiniro mu myenda ya Rayon Sports ndetse asaba abakunzi ko bamufasha kubyina kugira ngo bishimane na we ari nako abanyanyagizamo imipira yo gukina no kwambara yabemereye.

Akigera ku rubyiniro yagize ati, “Abanyamuhanga naje kandi naje mbazaniye imipira yanyu mwansabye, abo turi bubyinane nibo ndi bugende nyiha kuko ni myinshi kandi ni mwe nayizaniye”.

Akimara kuvuga atyo, Senderi yahise yinaga mu bafana ava ku rubyiniro maze nabo babonye imipira si ukubyina bamwereka ko bafitiye inyota ibyo yazanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Senderi yavuze ko yishimiye kuba asohoje umuhigo yahigiye imbere y’abakunzi ba muzika i Muhanga mu mwaka wa 2014 ubwo yari muri PGGSS ya 4.

Tumubajije agaciro k’ibyo yatanze, Senderi ntiyazuyaje ati, “Aho imfura zisezeraniye niho zihurira. Abanyamuhanga nabemereye imipira ya Rayon Sports kuko ariyo bansabye kandi akaba ari ikipe bakunda, ibyo nabahaye bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 284”

Yungamo ati, “Nabaye imipira ibiri yo gukina ikomeye yo mu bwoko bwa Tango ihwanye n’ibihumbi 80, hanyuma iyo kwambara natanze 12 kandi umwe wampagaze bihumbi 17 by’Amanyarwanda”.

Senderi uherutse kwiyita Mayweather yabwiye IGIHE ko amaze kwakira ubutumwa bwinshi buturutse mu bafana bumushimira ndetse n’abandi bo mu tundi turere bari kumwaka impano zitandukanye.

Uyu mugabo udatana n’udukoryo mu muziki ni umwe mu bari guhatanira PGGSS ya 5 aho ahanganye na Knowless, Oda Paccy, TNP, Rafiki, Dream Boyz, Bull Dogg, Bruce Melody, Active, na Jules Sentore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages