Umuririmbyi mu njyana ya kinyafurika, Eric Senderi Internatioanl Hit, aratangaza ko yamaze kwitegura bihagije kwerekana umusaruro w’ubuhanzi amazemo imyaka itari mike. Ni mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere yise ‘Nsomyaho’ kizabera i Ngoma kuwa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2014 guhera saa saba z’amanywa.
Senderi yatangarije IGIHE ko we n’abahanzi bazamufasha muri iki gikorwa bamaze kwitegura 100% ndetse yizera kuzashimisha abafana be bazahurira i Ngoma.
Aha Senderi akaba yagize ati: “Nta kabuza igitaramo kizagenda neza, ubu navuga ngo cyahumuye. Abafana banjye bazaze tubyine umuziki twishimane ivumbi ritumuke.”
Kwinjira mu gitaramo cya Senderi byorohejwe kubera Airtel, umwe mu baterankunga b’iki gikorwa, aho kwinjira bizasaba kwiyandikisha mu buryo bwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe Airtel Money. Kwinjira muri ubu buryo akaba ari ubuntu.
Uyu muririmbyi waririmbye n’indirimbo nyinshi zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwo amaze imyaka myinshi muri muzika, nibwo bwa mbere agiye kumurika album, igikorwa avuga ko cyatindijwe no kubura amikoro ahagije, gusa kuri iyi nshuro isosiyete BRALIRWA na AIRTEL zikaba zaramukuye aho umwami yakuye Busyete zikamutera inkunga.


















TANGA IGITEKEREZO