00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi International Hit atangiye 2014 yegukana ibihembo

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice Fils

Kuya 27 January 2014 saa 07:34
Yasuwe :

Umuhanzi Eric Senderi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Senderi International, yahawe ikibanza cyo kubakamo no guturamo, igihembo kiyongera ku ishimwe yahawe n’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gisagara nk’umwe mu banyamuryango bagize ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka ushize wa 2013.
Senderi International Hit yagenewe ishimwe n’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save ndetse n’ikibanza cyo kubakamo yagenewe n’uyu murenge, ishimwe abona nk’umugisha ukomeye (…)

Umuhanzi Eric Senderi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Senderi International, yahawe ikibanza cyo kubakamo no guturamo, igihembo kiyongera ku ishimwe yahawe n’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gisagara nk’umwe mu banyamuryango bagize ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka ushize wa 2013.

Senderi i Save aririmbira abakunzi be nyuma yo kugabirwa ikibanza cyo guturamo

Senderi International Hit yagenewe ishimwe n’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save ndetse n’ikibanza cyo kubakamo yagenewe n’uyu murenge, ishimwe abona nk’umugisha ukomeye atangiranye umwaka wa 2013.

Senderi avuga ko yatunguwe cyane no kubona FPR Inkotanyi muri aka karere imutekerezaho ndetse ikanaha agaciro ibikorwa bye kugera aho ibimuhera ishimwe, avuga rifite agaciro gakomeye mu busobanuro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati: “Ni iby’abagiro gakomeye cyane kubona umuryango wa FPR wandeze ukanankuza ungenera ishimwe, biranshimishije cyane rwose.”

International Hit yashimwe nk’umwe mu bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka wa 2013, birimo no kwitwara neza mu kwamamaza FPR Inkotanyi mu matora aheruka y’abadepite akoresheje impano ye y’ubuhanzi, kandi umukandida umurenge wa Save watanze akaba yaratorewe umwanya mu nteko ishingamategeko.

Mu ijambo rye Depite Mukandutiye Speciose watowe aturutse muri uyu murenge wa Save, ubu akaba ari na Komiseri w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yashimiye cyane Senderi ku bwitange yagaragaje, anasaba abandi kurebera kuri uyu muhanzi kimwe na bagenzi be bakoze cyane mu mwaka wa 2013.

Senderi na Depite Mukandutiye bagaragiwe n'abandi i Save

Senderi International Hit kandi yanahawe ikibanza cyo kubakamo i Save anasabwa kuzahubaka akaza kwegera abafana be, dore ko ari benshi muri uyu murenge.

Senderi na Amag The Black baririmba Zabonetse i Save

Kugeza ubu, Senderi ntaremeza igihe azatangirira kubaka iki kibanza yahawe, icyakora ngo nyuma y’itangwa rya Salax Awards ashobora gutangira uyu mushinga.

Senderi International Hit asaba abafana be gukomeza kumuba hafi bakamuhundagazaho amajwi muri Salax Awards akomeje kwanikiramo bagenzi be mu majwi amaze gutorwa magingo aya.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages