Eric Senderi, umuririmbyi ukora injyana ya Afrobeat yasinye amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y’itumanaho Airtel ikorera mu Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika na Aziya.
Nk’uko bitangazwa na Senderibita International Hit, kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Werurwe 2014 nibwo yasinye amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya Airtel abo bita “Brand Ambassador” mu rurimi rw’icyongereza.
Avugana na IGIHE Senderi yagize ati: “Ubu nasinye muri Airtel, ngiye gukorana na Airtel. Ndasaba abafana banjye kujya muri Airtel neza nk’uko bari mu Mana yabo…Niyo ihendutse ku isi, aho ukanda *456*4# ukavugira amafaranga 190 umunsi wose, hari “Airtel Money” aho ubitsa amafaranga akaba abitswe neza kurusha ahandi hose, mbese iyo uri muri Airtel imifuka yiyongera ako kanya, ntacyo utabona muri Airtel.”
Uyu muririmbyi wari mu byishimo bihambaye, yavuze ko mu minsi ya vuba azaba ari muri gahunda za Airtel hirya no hino mu gihugu.
Ati: “Ngiye gukora urugendo rwo kubabwira ibyiza Airtel imariye abafatabuguzi bayo. Sinabona uko nyivuga. Niyo ya mbere itanga inka, ikubakira abantu, ikaguha telefoni, guhamagara ni nko ku buntu.”
Senderi kandi, ashimira itangazamakuru n’abandi bantu bamufashije mu kumenyekana no kumenyekanisha ibikorwa bye. Ati: “Ndashimira cyane itangazamakuru ryamfashije nkaba nkoreye isosiyete ikomeye ku isi. Ubu nibwo Hit yaba Hit kuko ngiye gukorera isosiye izwi ku Isi yose.”
Senderi asinye muri Airtel nyuma y’iminsi mike akoze igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere cyabereye i Ngoma. Airtel ikaba ari imwe mu masosiyete yamuteye inkunga.


















TANGA IGITEKEREZO