Asanzwe amenyerewe cyane mu ndirimbo zitanga ubutumwa bunyuranye, ubu Senderi International Hit yashyize hanze indi ndirimbo noneho ivuga ku bafite ubumuga, aho avuga ko hari ibikorwa bakora birusha n’iby’abadafite ubumuga.
Muri iyi ndirimbo yitwa “Abafite Ubumuga Muri Nk’abandi”, Senderi agaruka kuri bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa abafite ubumuga bagiye bageraho.
Ati “Abafite ubumuga mukenyere icyizere mwitere umunezero muri nk’abandi. Mu mishinga ntimukahatangwe kandi ubukana bw’ubumuga ntibukabakome imbere. Kugira ubumuga si ukudashobora, nawe ubufite waba igisubizo ku bandi.”
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Senderi International Hit agaragazamo umwe mu bafite ubumuga wambitswe umudari ku rwego mpuzamahanga, akagaragazamo umwe mu bana wandikisha amano, akanagaragazamo umukinnyi w’amafilimi wamenyekanye cyane ku izina rya Nzovu wakunze kumuherekeza mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star III.
Senderi aheruka gushyira hanze indirimbo “Ndi Umunyarwanda”, indirimbo yahise anasohorera amashusho.
Kanda Hano urebe iyo ndirimbo :



















TANGA IGITEKEREZO