00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi,umuhanzi witabaza amakipe yose yo mu Rwanda muri PGGSS5

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 2 April 2015 saa 09:10
Yasuwe :

Senderi International Hit uherutse kwiyita Tuff Hit yagaragaje ko akeneye ubufasha bw’abafana b’amakipe yose yo mu Rwanda kugira ngo abashe kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya 5.

Mu gitaramo abahanzi 10 bari mu irushanwa baherutse gukorera i Nyamagabe, Senderi ubwo yageraga ku rubyiniro yitabaje amazina anyuranye y’amakipe yo mu Rwanda kugira ngo buri muntu ufana iyo kipe abashe kumwibonamo.

Mu gushaka kubona amaboko y’abafana menshi mu kirere, Senderi yagiye ahamagara aba buri kipe ikomeye muri shampiyona y’u Rwanda akavuga ko bose ari abafana be ndetse bakwiye kumujya inyuma.

Yagize ati, “Abafana ba Rayon muri he? Aba APR,Kiyovu, Mukura, Amagaju mwese murihe?”.

Asigaye yitabaza amakipe yose akomeye mu Rwanda

Akimara kurondora aya makipe abafana basimbukiye mu birere ubona baryohewe kurushaho ndetse bamufasha kubyina binamuhesha kugira umwanya mwiza mu bahanzi bahagurukije umubare munini w’abafana i Nyamagabe.

Mu irushanwa rya PGGSS ya 3, Senderi yari yaremereye aba Rayon ko nibamushyigikira akegukana iri rushanwa azabagurira abakinnyi batatu bakomeye gusa ntibyaje kumuhira ngo asohoze amasezerano ye.

Kuri iyi nshuro ya 5 iri rushanwa riri kuba, uyu mugabo yazanye agashya ko kwiyambaza amakipe yose kugira ngo arusheho kubona abafana nyuma yo kwiyongereraho izina rya Tuff akegukana bamwe mu bafana b’itsinda rya Tuff Gang nk’uko yabitangaje.

Senderi ni umwe mu bahanzi bazwiho kuba ku isonga mu gukora udushya n’udutendo haba mu myambarire, imivugire ndetse n’ibikorwa bye bya muzika muri rusange.

Kuri ubu Senderi ahatanye na Bull Dogg, Active, TNP, Oda Paccy, Knowless, Bruce Melody, Rafiki, Jules Sentore na Dream Boyz.

Abahanzi uko ari 10 bazongera gusubukura ibitaramo byabo nyuma yo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho bazakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura inzibutso, gufasha abarokotse genocide batishoboye n’ibindi byinshi.

Biteganyijwe ko igitaramo cya Roadshow kizakurikiraho kizaba ku itariki 2 Gicurasi mu Karere ka Nyanza.

Izi mbyino ngo azivana kuri Chris Brown
Abafana ba Tuff Hit banyurwa n'ibyo abakorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages