Amaze mu muziki imyaka irenga 15 akora umuziki, muri 2011 nibwo yatangiye gukora ibintu bitangaje mu muziki benshi bakabyishimira abandi bakanga kubitekerezaho cyane bavuga ko abikora abitewe n’ikibazo yifitemo . Mu myaka itatu amaze akora utu dukoryo, Senderi ngo afite impamvu ibimutera .
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Nta cash na Jalousie, mu mpera z’umwaka wa 2011 nibwo yatangiye kujya mu itangazamakuru akavuga amagambo benshi bagatungurwa kugeza ubwo yatangiye kujya mu bitaramo no kugaragara mu ruhame afite imyitwarire idasanzwe benshi bakamwibazaho .
Umwaka wa 2012 ugitangira, Nzaramba Eric yahise ahindura amazina ye y’ubuhanzi ahita yiyita Senderi International Hit, ayandika ku myenda ye no ku modoka ye bwite . Uyu mwaka warangiye uyu muhanzi amaze kwigarurira imbaga y’abafana ari nabyo byamuharuriye inzira yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu ntangiriro za 2013 .
Bimwe mu bintu bidasanzwe bikomeye kurusha ibindi Senderi yakoze mu myaka itatu ishize, harimo: Kujya mu bitaramo yambaye nk’abakinnyi ba ruhago kuva ku nkweto kugeza ku mutwe, gukora igitaramo akagaburira abafana bose imineke, kwambara nk’abagore ku munsi wabitiriwe ku isi, kudodesha imyenda mu mahema ya Primus , kugendanaahantu hose igikombe yegukanye muri Salax Awards n’ibindi bitandukanye.
Mu kiganiro na IGIHE, Senderi twamubajije niba koko ibi bintu bidasanzwe akora abiterwa n’ikibazo yifitemo maze asubiza avuga ko byose yiyemeje kubikora amaze igihe yiyigaho ndetse akaba ahamya ko adateze kuzasubira inyuma mu gukora ibisetsa abantu .
Ati, “Entertainment bivuga gukora ikintu gishimisha abakubona, biriya mubona nkora byose ndabizi benshi babifata nko guta umutwe ariko njye Senderi mba nabitekerejeho byose . Uyu muziki tubamo ntabwo waryohera abantu gusa kuko bumvise amajwi yacu meza , oya, nta mpamvu yo kugera imbere y’abafana buri munsi umuhanzi ntabereke agashya. Indyo imwe irarambirana mwa bantu mwe ! Njye nabirebyeho nsanga ari ngomba kandi nzabikora kugeza mpaka”
Senderi, yashimangiye ko ibi bintu bidasanzwe akora yabitewe no kureba uburyo abahanzi bo hanze babaho, uko bitwara imbere y’abafana kugira ngo babashimishe bityo na we aza gusanga agomba kwitwara nka bamwe mu bo yabonye mu mahanga .
Ati, “Nkurikirana umuziki wo muri Amerika cyane. Nonese iyo mubonye Kanye West yambaye nka Yezu akaza imbere y’abafana mukeka ko aba atabitekerejeho? Lady Gaga ibyo akora mukeka ko bimugwirira? Ese muribuka ko Riderman muri Guma Guma y’ubushize yazaga yambaye nka Papa, ese yabiterwaga n’ubujiji? Oya. Nonese ntiyigeze kuza yambaye kasike(casquet) yayisudiriye ku mutwe i Muhanga? Ibyo byose mubona kimwe na ba bakobwa ngo ni Miley Cyrus byose si ubujije. Umuhanzi akwiye kurangwa n’udushya”
Senderi yaboneyeho umwanya wo gusaba abafana be by’umwihariko abakunda ibyo akora gukomeza kumushyigikira mu irushanwa rya Primus Guma Guma kugira ngo azabashe kwegukana igikombe .
Ati, “Igikombe nzagihabwa n’abafana banjye, icyo nabasaba ni ugukomeza kuntora, ntabwo irushanwa ryoroshye ariko nizeye umufana wanjye kuko ni we twaruhanye .”
REBA UKO IGITARAMO CYA PGGSS4 I KABARONDO CYAGENZE:



















TANGA IGITEKEREZO