Senderi International Hit, umuhanzi uzwiho udushya mu muziki wo mu Rwanda ahamya ko afite ibimenyetso simusiga byamweretse ko abahanzi Theo Bosebabireba na Meddy ari bo bamuza imbere mu gukundwa mu Rwanda, we akabagwa mu ntege.
Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yasobanuye ko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza muri Kanama 2014, ngo yakoreye ubushakashatsi mu Mirenge 416 asanga ari we , Meddy na Theo Bosebabireba bakunzwe cyane kurusha abandi bahanzi bo mu Rwanda.
Nubwo hashobora kuboneka abahanzi bavuguruza ibyo yashakashatse, ngo na bo bazazane ibimenyetso byerekana ko barusha abo yavuze.
Ati “Nakoze ubushakashatsi njyewe ubwanjye. Kuva mu mwaka wa 2012 kugeza ubu, nagiye mu Mirenge 416 ndirimba, nazengurutse mu tugari 2, 148 n’imidugudu ibihumbi cumi na kimwe.”
Akomeza agira ati “ Nasanze Theo Bosebabireba na Meddy ari bo bandusha abafana mu Rwanda. Nyuma yabo ndi uwa gatatu. Nta wundi ukunzwe kuturusha. Ubipinga azane ibimenyetso”
Umudugudu wa nyuma Senderi yakoreyemo ubushakashatsi, ngo witwa Mukoto mu Karere ka Rulindo ari na wo yasorejemo.
Senderi ati “Umudugudu wa nyuma mperutse kujya kuririmbiramo ni uwa Mukoto muri Rulindo. Aho nanyuze hose mu byaro, nasanze indirimbo zikunzwe n’abaturage ari Igipimo, Amayobera, Bosebabireba, Ikiza urubwa, Twaribohoye na Nta cash. Umuturage wese wabaza izi ndirimbo ntiyaziyoberwa”
Uretse Theo Bosebabireba na Meddy, ngo nta wundi muhanzi Senderi yemera ko amurusha abafana n’igikundiro mu Rwanda.
Ati “Erega abahanzi bakunzwe ni batatu, Senderi, Meddy na Theo Bosebabireba. Abandi baza inyuma yacu, Meddy na Theo bo ndabubaha cyane. Nibo bahanzi mu Rwanda bandusha abafana kuko aho nagiye mu byaro narabyiboneye. Undi wumva ko akunzwe kurusha abo mvuze nazane ibimenyetso cyangwa azaze ahangane na bo turebe ukunzwe cyane”



















TANGA IGITEKEREZO