00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yaciye intege abakeba muri Afrobeat, abari mu Rwanda n’abagiye ishyanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 May 2015 saa 08:13
Yasuwe :

Senderi International Hit usigaye warihaye andi mazina nka 3D, Harvard, Tuff Hit, Intare y’Umujyi, Chris Brown w’i Kigali, Mayweather n’ayandi arahamya ko yamaze kwereka igihandure abakeba batekereza kuzahabwa Salax Award ya 2014 mu cyiciro cya Best Afrobeat ngo kuko kugeza ubu ari we ukibayoboye n’uzagerageza kukimutwara ngo bazabyenga iminyagara.

Uyu muhanzi uherutse kwiyita Mayweather mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko kuva umwaka wa 2014 watangira ari we muhanzi ukora injyana ya Afrobeat wigaragaje neza ndetse agakora ibitaramo n’indirimbo bikwiye kongera kumuhesha iki gikombe.

Ngo ni we muhanzi rukumbi mu bakora Afrobeat utarigeze acika intege cyangwa ngo asubire inyuma mu bikorwa.

Aho bigeze, ngo ntagishaka kumva umuntu umugereranya n’abakeba be muri Afrobeat, Uncle Austin, Mico cyangwa Kamichi ngo kuko atari ku rwego rumwe na bo haba mu bikorwa, kuvugwa mu itangazamakuru, kwitabira amarushanwa ndetse no ‘kwerekana Hit’

Senderi ati “Kera mbabwira ko nshaka gutwara Salax Award benshi barapinze ngo ntacyo ndirimba ariko Imana yakojeje isoni abanzi n’abampaga urw’amenyo. Buri wese muri abo duhanganye azane ibikorwa bye turebe ko hari ukwiye kwigereranya nanjye. Salax igiye gutangwa kandi hazarebwa ibikorwa, muri bose nta wagerageje gukora nk’ibyanjye”

Ngo anyotewe no kongera guterura iki gikombe

“Ntawe mpanganye na we, mfite ibikorwa biruta ibyabo, ubipinga azane ibye abafana bihitiremo”

Senderi wasohoye indirimbo nshya yise ‘Tekana’ ngo yayishyize hanze kugira ngo ace intege ‘umukeba we wese wari umaze kwegura umutwe, anabibutse ko ari we ukwiye kwegukana Salax Award muri Afrobeat’.

Ati “Mu izina rya Yesu, iyi ndirimbo ije guca intege no gusubiza mu bitotsi abakeba banjye bose. Uwari umaze kwegura umutwe amenye ko njye ntigeze mpumbya na gatoya, nibasubire mu bitotsi n’ubundi narabirukankije abandi bagira ubwoba barahunga bandeke nkomeze nisararange mu kibuga njyenyine”

Nubwo igihe cyo gutanga ibihembo bya Salax Awards kitaragera ngo Senderi amenye niba ari we ukwiye kongera guhabwa igihembo, ngo yifitiye icyizere ijana ku ijana ndetse ngo n’umuhanzi uzagerageza kukimutwara bazaba babiri.

Ati “Ntacyo bimbwiye, njye nzi neza ko igikombe ari icyanjye. Nta wundi wakozaho intoki cyangwa ngo akintware. N’uzagerageza kukintwara sinzamworohera, igikombe ni icyanjye, nibatuze nintwara nk’icumi ibisigaye nzabibarekera”

Yungamo ati “Nka Uncle Austin na Mico bo nabaziritse ahantu, mbafite ku kiziriko nzabazitura umunsi nzabishaka. Kamichi we yarampunze ntazanagaruka mu Rwanda naramuhahamuye, ubwose mpanganye na nde?”

Ngo ni we muhanzi wenyine mu bakora Afrobeat uyoboye abandi mu bikorwa

Mu bikorwa ashingiraho avuga ko ari we ukwiriye kwegukana Salax Award uyu mwaka, ngo ni indirimbo yakoze muri 2014 zirimo Bugacya, Icyumvirizo, Umuvuduko, Icyuki n’izindi.

Mu bakora Afrobeat ngo nta wundi wahabwa amahirwe yo guhatanira PGGSS utari Senderi

‘Tekana’ ngo ije guha gasopo uwari ufite amerwe yo kuzamutwara igikombe. Ati “Iyi ndirimbo irabaha gasopo, bose basubize amerwe mu isaho igikombe ni icyanjye”

Ngo uzahirahira ashaka kumutwara igikombe bazaba babiri

UMVA ’TEKANA’ YA SENDERI HIT:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages