Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Nta cash na Jalousie, mu mpera z’umwaka wa 2011 nibwo yatangiye kujya mu itangazamakuru akavuga amagambo benshi bagatungurwa kugeza ubwo yatangiye kujya mu bitaramo no kugaragara mu ruhame afite imyitwarire idasanzwe benshi bakamwibazaho .
Umwaka wa 2012 ugitangira, Nzaramba Eric yahise ahindura amazina ye y’ubuhanzi ahita yiyita Senderi International Hit, ayandika ku myenda ye no ku modoka ye bwite . Uyu mwaka warangiye uyu muhanzi amaze kwigarurira imbaga y’abafana ari nabyo byamuharuriye inzira yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu ntangiriro za 2013 .
Kera habayeho…
Muri PGGSS ebyiri zabanjirije iyi ya Gatanu Senderi ahatanira, uyu muhanzi yakoraga udushya ku buryo buryo buri gitaramo wasangaga afite umwihariko utangaje ndetse mu itangazamakuru akaza ku isonga mu bavugwa cyane ariko ubu byose byarahindutse.
By’umwihariko Senderi usigaye witwa Tuff Hit yakajije umurego mu gukora udutendo muri PGGSS ya 4. Ntibiteze kuzasibangana uburyo yagiye i Rusizi muri Roadshow ya mbere akagera imbere y’abafana ari mu gisanduka bakonjesherezamo inzoga. Abamubonye bose bati ahooo! Ubwo aba arabafatishije ndetse batangira kurangamira icyo azakora ubutaha.
Mu gitaramo cyakurikiyeho i Nyamagabe, Senderi na none yaratunguranye aza ku rubyiniro yambaye nk’abafundi kuva hasi kugera hejuru.
I Huye ubwo igitaramo cya Playback cyaberaga kuri Stade ya Kaminuza, Senderi yari yadodesheje ikanzu yambarwa n’abarangije Kaminuza, aha ngo yariho yisanisha n’intiti za Kaminuza zitari ibitiritiri.
Ageze mu Ruhango kuko haba ifu y’ubugari, Senderi yambaye nk’abatetsi ndetse aza no gukura ishati benshi baramurangamira.
Ahandi yagaragaje udushya n’ibintu bitangaje akavugwaho byinshi, ni i Ngoma aho yambaye nk’abanyonzi kubera ubugabo agasabwa gukinga isume imbere he, i Gicumbi yagiye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba, n’ i Nyagatare yari yateze amahembe nk’inka.
Bitandukanye n’indi myaka yose, kuva irushanwa rya PGGSS 5 ryatangira Senderi asa nk’uwagabanyije amashagaga ndetse n’udukoryo ugereranyije n’imyaka yashize ariko by’umwihariko umwaka wa 2014 muri PGGSS ya 4.
Senderi yagabanyije umirindi muri PGGSS 5…
Niba hari umuhanzi wavuzwe akanandikwa kenshi mu bahataniye PGGSS ya Gatatu n’iya kane ni Senderi, ahanini kubera ibintu bidasanzwe yagiye akora.
Senderi yagiye ashyira ingufu mu kwambara yisanisha n’abantu runaka, nibwo yambaraga nk’abafundi kuva hasi kugera hejuru, akambara nk’abayonzi, akambara amahembe, akikorera agatebo k’ibijumba n’ibindi bintu bitangaje yagiye akora muri iri rushanwa.
Kenshi iyo wamubazaga wumvaga ibyo akora abiterwa n’icyizere yabaga yifitiye ko igikombe ari we uzacyegukana gusa ntibyamuhiriye ndetse byasize bimuzahaje ku buryo nta dushya cyangwa udukoryo tukimuranga kuri iyi nshuro.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Senderi we ntiyemera ko yagabanyije amashagaga ndetse n’udukoryo ahubwo yavuze ko agiye gutangira kwirukansa abo bahanganye kugira ngo abereke ko akiri umwami w’udukoryo.
Ati, “Oya ntabwo udushya n’udukoryo twanjye byagabanyutse ahubwo ubu nari nkirimo kwiga irushanwa ndetse n’abo duhanganye, sinshaka kuvuga byinshi ntamena amabanga yanjye ariko banyitege ubu nje nje”.
Senderi kuri ubu asa nk’uwagabanyije udukoryo ahubwo akadusimbuza ikwiyongerera amazina uko bwije n’uko bukeye. Yatangiye umuziki yitwa Nzaramba Eric, nyuma yiyita Eric Senderi Intare y’Umujyi, Chris Brown w’i Kigali, Tuff Hit none ubu yongeyeho irishyashya rya ‘Mayweather’.
Senderi usa n’uwashyize ku ruhande ibyo gukora udushya mu bitaramo ahubwo agashyira imbere guhora yiha amazina mashya, ngo nta ruhare na ruto agira mu kubona aya mazina mashya ahubwo ngo ni abafana bayamwita.
Ati, “Izina Tuff Hit risobanuye urukundo, amahoro no kwamamara njyewe nta ruhare mbigiramo ahubw ni abafana banjye bayanyita kandi sinababuza kunyita uko bashaka”.
Senderi Hit wiyitirira Kaminuza ya Harvard yizeye ko nihakoreshwa ubutabera ari we uzegukana iri rushanwa ngo kuko akunzwe kurusha abandi kandi mu miririmbire ntakimusoba.
Nubwo avuga ko akwiye guhabwa igikombe ariko, umurindi n’ingufu yagaragazaga muri iri rushanwa mu myaka yatambutse byaragabanutse ndetse ahanini asa n’uwacitse intege dore ko ingufu yakoreshaga, uburyo yavugwaga mu itangazamakuru n’ibyo yakoraga byose byagiye nka nyomberi.
Twitter: @KalindaBrendah



















TANGA IGITEKEREZO