Senderi wahamirije IGIHE ko ari we Perezida w’abanyadushya mu Rwanda ndetse akwiye kubera icyitegererezo benshi mu bahanzi bagitangira umuziki n’abamaze gushinga imizi, ngo yahisemo kwambarira ipantaro munsi y’ikibuno kugira ngo yerekane ko afite isura nshya mu muziki ndetse anashimangire ko ari umwe mu baraperi bagize Tuff Gang.
Senderi ufite igihembo cya Salax Award nka Best Afrobeat ngo ari muri Tuff Gang ku bw’umwuka naho ku bw’umubiri akaba muri Afrobeat, injyana avuga ko ayoboye.
Ati “Urabona i Rusizi nahageze nk’umwami w’udushya, ni njye Perezida w’udushya mu Rwanda. Ubihakana akore udushya twe Abanyarwanda bamurebe, ubu ndi umuraperi wo muri Tuff Gang, ndashimira Fireman, Green P bamaze kunyakira na Bull Dogg mugenzi we. Jay Polly na we ni umuvandimwe twakoranye indirimbo”
Asobanuye impamvu yahisemo kugera i Rusizi yambariye ipantaro munsi y’ikibuno, yagize ati “kuba nahisemo kwambara pocket down ni ukugira ngo nereke abafana banjye ko ndi umu Tuff Gang ariko nkaba nitwa Tuff Hit. Ntabwo nshyize imbere Tuff Gang ahubwo Tuff Hit ni yo iyoboye kandi igikombe tuzagitwara”
Uyu muhanzi na we ushimangira ko ari umwami w’udushya mu Rwanda ngo arashaka ko abaraperi bagenzi be barimo Riderman na Jay Polly bakangurira abafana babo kujya inyuma ya Senderi ngo ‘kuko ari we muhanzi w’icyerekezo’.



















TANGA IGITEKEREZO