00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yahanuriwe ko uwashyize hanze ibaruwa ye yabitewe n’amadayimoni

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 28 January 2015 saa 09:24
Yasuwe :

Umuhanzi Senderi International Hit yababariye umukobwa washyize hanze ibaruwa yari yandikiye uruganda rwa Azam ndetse avuga ko gahunda yo kumujyana mu nkiko yayihagaritse nyuma y’uko Imana yamubwiye ko yabikoreshejwe n’amadayimoni ndetse ikamusaba kumuha imbabazi.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 16 Mutarama nibwo iyi baruwa yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter ndetse no kuri WhatsApp ariko Senderi we ahamya neza ko byakozwe ku bw’imbaraga z’abadayimoni (…)

Umuhanzi Senderi International Hit yababariye umukobwa washyize hanze ibaruwa yari yandikiye uruganda rwa Azam ndetse avuga ko gahunda yo kumujyana mu nkiko yayihagaritse nyuma y’uko Imana yamubwiye ko yabikoreshejwe n’amadayimoni ndetse ikamusaba kumuha imbabazi.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 16 Mutarama nibwo iyi baruwa yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter ndetse no kuri WhatsApp ariko Senderi we ahamya neza ko byakozwe ku bw’imbaraga z’abadayimoni z’abashakaga kumurwanya no guhindanya izina rye.

Nk’uko yabitangarije IGIHE, Senderi yavuze ko yamaze guha imbabazi umukobwa washyize hanze iyi baruwa n’abantu bagiye bamuha urw’amenyo kuko yamaze guhishurirwa ibanga ndetse n’icyari kibyihishe inyuma.

Uyu muhanzi wari umaze iminsi ashakisha abunganizi mu mategeko banamufasha gukusanya ibimenyetso ku kirego yagombaga kujyana mu nkiko, yabihagaritse byose ahitamo kugira ikigongwe ngo ahangane n’amadayimoni yateye uwabikoze.

Yagize ati, “Uriya mukobwa naramubabariye rwose ndetse n’abantu bose bansetse nabahaye imbabazi kuko Imana yambwiye ko ni abadayimoni bamukoresheje ashyira iriya baruwa hanze bashaka kunyicira igitaramo bityo ngomba kuyashwanyaguza”.

Senderi ngo agiye gushwanyaguza abadayimoni bateye umukobwa washyize hanze ibaruwa ye

Senderi yakomeje asobanura ko kuba iriya baruwa irimo Icyongereza benshi basetse ngo ntibyamuciye intege ndetse ngo yakomeje imyiteguro ku buryo bukomeye anabona abandi baterankunga bazamufasha gitaramo cyo kumurika album ya kabiri yise ‘Turi mu muvuduko’ azakorere kuri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musaze muri Gashyantare 2015.

Ati, “Ntibyanciye intege ndetse ntacyo byampungabanyijeho kuko Imana yaje kumpishurira ibanga ryo kudacika intege, imyiteguro y’igitaramo nyigeze kure kandi maze kubona abandi baterankunga. Niteguye kuzashimisha abafana banjye kandi nkanabagaburira”.

Uyu munyadushya agiye gutaramira i Musanze

Uyu muhanzi uzwiho udukoryo ndetse no gusetsa yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ajyana igitaramo cye muri Musanze ari ugushimira abafana be urukundo badahwema kumwereka ndetse n’uburyo bahora bamushyigikiye.

Kwinjira mu gitaramo cya Senderi bizaba bisaba kugura Simcard ya Airtel ndetse uwinjiye wese agahabwa ikinyobwa cya Bralirwa ku buntu.

Umwaka ushize Senderi yahaye abafana imineke

Mu mwaka wa 2014 , kwinjira mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Senderi i Ngoma mu Burasirazuba byasabaga kugura Simcard gusa , icyo gihe yakoze agashya abafana bose abagaburira imineke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages