Senderi Internationl Hit usigaye wiyita Harvard yaciriye ku mayange bamwe mu bakunda muzika nyarwanda bavuga ko nta kintu kizima aririmba nyamara we agahamya ko indirimbo ze ari umuhuza wa Leta n’Abanyarwanda akaba umusemburo ukundisha abanyamahanga u Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yatangaje ko bitamuca intege kumva hari abavuga ko indirimbo ze nta butumwa zitanga ku bazumva ndetse akanahamya ko ababivuga ari abatazikurikirina ijambo ku rindi ngo bacengerwe n’amasomo azibamo.
Yagize ati “Indirimbo zanjye ziba zikubiyemo ubutumwa bwose. Gusa ariko nibanda kuri gahunda Leta yacu igenda ishyiriraho abaturage mu rwego rwo kugira ngo mfashe Leta kumvisha Abanyarwanda akamaro k’izo gahunda mbinyujije mu bihangano byanjye. Abacantege bo ntacyo bambwiye gusa indirimbo zanjye zifite ubutumwa kandi nzakomeza kubikora neza”
Senderi International Hit amenyerewe mu ndirimbo zibanda cyane kuri gahunda za Leta nka Twaribohoye, Imihigo y’intore, Agaciro, Polisi yacu n’izindi nyinshi akora ashaka ko habaho guhuza no kumva kimwe ibintu hagati y’ubuyobozi n’abaturange.
Uyu muhanzi usigaye waraciye agahigo mu guhanga udushya mu muziki, ngo inganzo ye ayivoma mu magambo Perezida Paul Kagame akunda kuvuga cyane cyane iyo aganiriza Abanyarwanda abereka inzira nziza u Rwanda rukeneye kunyuramo. Senderi kandi ngo acengerwa n’impanuro za Perezida Kagame iyo avungurira ku banyamahanga ibyiza u Rwanda rwagezeho, ubutumwa bwose Umukuru w’Igihugu atanga ngo abwifashisha mu guhimba kwe.
Yagize ati “Njyewe nkurikirana cyane ijambo Perezida akunda kugeza ku baturange kuko ibyo avuze mpita mbikoramo indirimbo kugira ngo nkomeza nshimangire ibyo aba yifuza ko Abanyarwanda twese twageraho”.
Senderi yaboneyeho gushishikariza n’abatajyaga bumva indirimbo ze kurushaho kuzitega amatwi kuko zihishemo ubutumwa bugamije amahoro n’iterambere ku muntu wese uzumva.



















TANGA IGITEKEREZO