00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yambaye ikositimu na karavati yikorera igitebo cy’ibijumba

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 8 June 2014 saa 01:27
Yasuwe :

Mu gitaramo cya PGGSS4 cyabereye mu mujyi wa Gicumbi umuhanzi Senderi International Hit yaje imbere y’abafana yambaye ikositimu n’igitebo cy’ibijumba ku mutwe agamije guha icyubahiro abahinzi bo muri aka karere. Mu kiganiro Senderi yagiranye na IGIHE nyuma yo kuririmbira abafana be, yasobanuye ko impamvu nyamukuru yamuteye kwambara ikositimu na karavate yarangiza akikorera igitebo cy’ibijumba ngo yabikoze ashaka kwereka abahinzi ko abaha agaciro gakomeye. Senderi International Hit usigaye (…)

Mu gitaramo cya PGGSS4 cyabereye mu mujyi wa Gicumbi umuhanzi Senderi International Hit yaje imbere y’abafana yambaye ikositimu n’igitebo cy’ibijumba ku mutwe agamije guha icyubahiro abahinzi bo muri aka karere.

Akiva mu rwambariro abafata amashusho bamusanganiye

Mu kiganiro Senderi yagiranye na IGIHE nyuma yo kuririmbira abafana be, yasobanuye ko impamvu nyamukuru yamuteye kwambara ikositimu na karavate yarangiza akikorera igitebo cy’ibijumba ngo yabikoze ashaka kwereka abahinzi ko abaha agaciro gakomeye.

Iri kote ry'iroza Senderi avuga ko yariguze amafaranga y'u Rwanda 68,000 naho inkweto azigura 50,000

Senderi International Hit usigaye wiyita Havard ati, “Ibintu byose nkora mba nabitekerejeho neza, nta kintu nkora mpubutse cyangwa ntatekereje neza. Nambaye Costume (ikositimu) , karavati n’urukweto ruhenze ndangije nikorera igitebo cy’ibijumba kugira ngo nereke abahinzi ba Gicumbi ko bafite agaciro”

Yikoreye ibi bijumba agamije guhesha icyubahiro abahinzi b'i Gicumbi

Akomeza agira ati, “Buriya i Gicumbi hera ingano, ibijumba n’ibishyimbo, nerekanaga ko abahinzi b’i Gicumbi iyo bamaze gusarura babona amafaranga bakambara neza. Abahinzi bo mu Rwanda barasirimutse by’umwihariko ab’i Gisumbi umusaruro wabo ntibawupfusha ubusa ahubwo biyitaho”

Nguwo Senderi n'igitebo cy'ibijumba ku mutwe azamuka ku rubyiniro

Nubwo benshi banenga ibyo akora mu bitaramo, Senderi yasabye abahanzi bagenzi be mu Rwanda gukora uko bashoboye bagahanga udushya ntibahore biyereka abafana mu buryo bumwe.

Senderi n'igitebo cy'ibijumba ku rubyiniro
Iki gitebo yari yagitatse amabara ya Primus

Ati, “Erega ikibazo bamwe bagira, bareba udushya mba nakoze ntibarebe uko mba naririmbye kandi mba mfite abafana benshi. Ntabwo nerekana udushya gusa ahubwo mba ndanaririmba, nonese niba ntaririmba, irushanwa naryinjiyemo nte ko byasabaga kuririmba Live ukerekana ko ushoboye? Ahubwo abahanzi bacu nibige guhanga udushya”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages