00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi ari inyuma y’igihiriri cy’abamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 24 June 2015 saa 04:48
Yasuwe :

Eric Senderi International usigaye wiyita Tuff Hit yiyunze ku gihiriri cy’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu kwamagana itabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake.

Senderi Hit wabaye mu ngabo zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside , yihanukiriye avuga ko ifatwa rya Gen Karenzi Karake watawe muri yombi mu Bwongereza kuwa 20 Kamena 2015, ari agasuguzuro Abanyarwanda badashobora kwihanganira.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Senderi yasabye Abongereza bafashe uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda ko bakwiye kumurekura nta mananiza.

Yagize ati, “Abazungu muturekurire afande. Yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994 murebera kandi abakoze iyo Jenoside mwirirwa mwicaranye na bo ,ntacyo mubakoraho. Mugire vuba mumurekure”.

Senderi kandi yavuze ko bitumvikana kuba umusirikare wahagaritse Jenoside amahanga arebera, atabwa muri yombi na Polisi y’u Bwongereza nyamara abasize bakoze aya mahano mu Rwanda bakidegembya mu bihugu by’u Burayi.

Senderi Hit ahamanya na raporo yashyizwe ahagaragara tariki ya 9 Ugushyingo 2009 igaragaza ko abari inyuma y’ibirego bishinja abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda bagera kuri 40 ibyaha birimo iby’intambara, basanzwe bafitanye ubufatanye n’abakoze Jenoside bakingiwe ikibaba muri byinshi mu bihugu bishyigikiye ibi birego bidafite ishingiro.

Senderi wiyise Tuff Hit atangaje ibi nyuma y’abandi baturage amagana bo mu Mujyi wa Kigali bagiye mu muhanda berekeza kuri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda bamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake wafashwe n’igipolisi cy’u Bwongereza .

Lt Gen Karenzi w’imyaka 54 byemejwe ko akomeza gufungwa kugeza kuwa Kane tariki 25 Kamena 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages