00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yubuye umutwe, asubira kuri gakondo ye n’udushya (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 May 2015 saa 08:11
Yasuwe :

Eric Nzaramba, Senderi International Hit, Tuff Hit, Intare y’Umujyi usigaye wiyita Mayweather, yari amaze amezi agera kuri atatu adakora udushya mu bitaramo bya PGGSS ariko yageze mu Karere ka Ruhango atungura benshi ndetse na we yemeza ko yubuye umutwe.

Muri Primus Guma Guma Super Star ebyiri zabanjirije iyi ya Gatanu Senderi ahatanira, uyu muhanzi yakoraga udushya ku buryo buri gitaramo wasangaga afite umwihariko utangaje ndetse mu itangazamakuru akaza ku isonga mu bavugwa cyane.

Mu bitaramo bine bya PGGSS byari bimaze gutambuka, icyo mu Mujyi wa Rusizi, Nyamagabe, Nyanza na Huye, Senderi Tuff Hit ntiyakoraga udushya ngo yemeze itangazamakuru ku buryo ryamuvuga cyane nk’uko byagendaga hambere. Yageze muri Ruhango yongera kwerekana ko udushya twe ntaho twagiye ndetse ngo iri niryo tangiriro rye.

Mu buryo butunguranye, ubwo abahanzi basesekaraga ku kibuga cyabereyeho igitaramo cya PGGSS mu Karere ka Ruhango, Senderi we yaje yambaye nk’abakinnyi b’iteramakofe kuva ku nkweto kugeza hejuru. Abamuteye imboni bose haba abafotozi, abanyamakuru n’abandi bose bari bafite telefone zifotora bahise batangira kwibikaho amafoto ye ndetse atangira gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi atararirimba.

Ngo yambaye atya kugira ngo atsindagire izina rishya rya 'Mayweather'

Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yavuze ko yari amaze igihe kigera ku byumweru bibiri ategura iyi myambaro gusa ngo byamuteye ingufu yo kwambara gutya nyuma y’uko umuteramakofe yari ashyigikiye Mayweather yatsinze Pacquiao baherutse gukina.

Yagize ati “Ibi byose mba narabiteguye kare, ni ukugira ngo niyereke abafana mu buryo butandukanye kandi babone ko ndi Hit. Ubu navuga ko ari bwo irushanwa rigiye gutangira kuri njyewe, banyitege kuko sinzaborohera. Abafite ingufu baze twirukanke kuko mfite umuvuduko udasanzwe. Ubu nje nje, bitegure, ntaho nagiye”

Mu Ruhango yaririmbye yambaye nk'umuteramakofe

Nyuma ya Ruhango, Senderi ngo arateganya gukomeza kwereka abahanzi icyenda ahanganye na bo ko nta n’umwe muri bo wamurenza amavi ahubwo ngo ‘uyu ni umwanya wo kubahagiza’.

Yagize ati “Ndaje mbereke ko ndi Hit, nari maze igihe narabaretse ariko ngiye kubahagiza kurushaho. Njyewe nibwo ntangiye irushanwa, bagiye kubona icyo bita Hit”

Yari afite ababyinnyi batajenjetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages