00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya 10 Senderi asozanyije umwaka wa 2014

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 31 December 2014 saa 08:48
Yasuwe :

Senderi International Hit , umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kurangwa n’udushya ndetse n’udukoryo utapfa gusangana abandi yasangije abafana be imwe mu mihigo itangaje asozanyije umwaka wa 2014 . Uyu muhanzi kandi yavuze muri make bimwe mu byo ateganya gukora muri 2015 kugira ngo agume ku isonga.
Mu ntangiriro za 2014 yagiye atangaza ko hari byinshi yifuza kugeraho ariko kuri ubu asoje umwaka atesheje imihigo ye ijana ku ijana ahanini ngo kubera abanzi yagiye ahura nabo bakamuca intege (…)

Senderi International Hit , umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kurangwa n’udushya ndetse n’udukoryo utapfa gusangana abandi yasangije abafana be imwe mu mihigo itangaje asozanyije umwaka wa 2014 . Uyu muhanzi kandi yavuze muri make bimwe mu byo ateganya gukora muri 2015 kugira ngo agume ku isonga.

Mu ntangiriro za 2014 yagiye atangaza ko hari byinshi yifuza kugeraho ariko kuri ubu asoje umwaka atesheje imihigo ye ijana ku ijana ahanini ngo kubera abanzi yagiye ahura nabo bakamuca intege cyangwa bakabangamira inyungu ze mu buryo butandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yavuze ko yishimiye ibyo yageze nubwo abanzi babaye benshi bagatuma atagera ku mihigo ye. Yarengeje amaso abamurwnayije muri 2014 yiyemeza gutangirana umwaka wa 2015 ingamba nshya.

Yagize ati, “Umwaka wa 2014 wari mwiza kuko wambereye umugisha kandi burya kuba umuntu agifite umwuka w’abazima ni cyo cya mbere. Nageze kuri byinshi ariko sinabigezeho ijana ku ijana kubera abanzi ariko nabafatiye ingamba ubu umwaka wa 2015 ndawiteguye”.

Nubwo atasohoje imihigo ye neza hari tumwe mu dukoryo asozanyije umwaka wa 2014 yifuje gusangiza abafana n’abakunda ibyo akora muri rusange.

Senderi avuga ko:

1.Yanyaze abandi bahanzi Salax Award muri Afro Beat

Ku itariki 28 Werurwe nibwo hatanzwe ibihembo bya Salax ku nshuro ya gatandatu maze Senderi bwa mbere mu mateka ye yegukana igikombe cy’umuhanzi witwaye neza mu njyana ya Afro Beat.

Kuri we ni ikintu gikomeye kandi kidasanzwe ndetse yifuza guhora kuko kugeza ubu avuga ko ntawe ushobora kukimwaka. Senderi ngo kuva yafata iki gikombe yarahiriye imbere y’Imana n’abafana be ko nta wundi muhanzi uteze kuzagifata mu buzima bwe keretse umunsi azaba atagihumeka umwuka w’abazima.

2.Imana yamuhaye isezerano ryo gusubira muri Primus Guma Guma

Kubera ibikorwa bye yita indashyikirwa ndetse n’urukundo rwinshi yagaragarijwe n’abafana be, yavuze ko 2014 imusigiye amahirwe yo kuzitabira irushanwa rikomeye mu Rwanda ndetse kuri iyi nshuro akaba yiteguye kwegukana umwanya wa mbere. Senderi avuga ko ari isezerano yagiranye n’Imana mu mwaka wa 2014, ngo kudasubira muri PGGSS kwe ni ikintu kidashoboka.

3.Abafana be biyongereye bagera kuri miliyoni esheshatu

Senderi aganira na IGIHE yavuze ko yakoze ibarura mu MIrenge n’Utugari tw’u Rwanda asanga abafana be bariyongereye mu buryo bukomeye ngo bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku zirenga esheshatu.

Yagize ati, “Abafana banjye bavuye ku kigero ya miliyoni eshanu bagera kuri miliyoni esheshatu na magana tatu, ni ikintu cyiza kandi kinshimisha cyane”.

Yasobanuye ko umubare w’abafana be awubwirwa n’abamuhagarariye mu Turere ndetse n’Utugari.

4.Ni we muhanzi watumiwe n’abaturage basuwe na Perezida Kagame ngo abafashe kumwakira

Senderi ni umwe mu bahanzi bakunze kugaragara baririmbira abaturage ahantu Perezida wa Repubulika yabaga yasuye. Kuri we ni ikintu cy’ingenzi afite nk’umwihariko ndetse ngo yaririmbaga ku butumire bw’abaturage bo mu Turere dutandukanye bamubonamo ubushobozi kurusha abandi bahanzi bose.

Yagize ati, “Mu by’ukuri si ibintu bya buri wese, kubona mu bahanzi nyarwanda abaturage bishimira ko ari njye wajya ubataramira nkabaririmbira za ndirimbo zirimo ubutumwa bakakira Perezida bishimye. Ni njye ufite uwo mwihariko mu Rwanda”.

5.Mu myaka 50 Croix Rouge imaze mu Rwanda, Senderi ni we muhanzi waririmbiye abayobozi bayo

Mu mpera z’Ugushyingo nibwo umuryango wa Croix Rouge wizihije imyaka 50 umaze ukorera mu Rwanda maze bahitamo Senderi nk’umuhanzi wagombaga gususurutsa ibirori.

Senderi yaririmbiye imbaga y’abantu bari bateraniye muri ibyo birori harimo abanyamahanga ndetse n’abayobozi bakomeye b’uyu muryango ku rwego rwa Afurika.

Ngo kuva uyu muryango wabaho mu Rwanda, ni we muhanzi rukumbi watumiwe n’abayobozi bawe ngo abataramire.

6.Senderi na Akon ngo bahuriye ku muhigo umwe

Kuba ari we muhanzi watoranyijwe kuririmba ku Munsi Mpuzamahanga w’amahoro mu Rwanda naho muri RDC hakaririmba icyamamare Akon mu birori byabereye i Goma, asanga ari ikintu gikomeye ndetse ngo we n’iki cyamamare bahuriye kuri uyu muhigo.

Senderi yagize ati, “Ubwo Akon yari muri Congo nk’umuhanzi w’imena nanjye nari i Kigali ntaramira Abanyarwanda nk’umuhanzi w’imena kuri uwo munsi. Urumva ko duhuje imihigo, mu byo Akon azavuga yakoze harimo icyo gikorwa kandi tugihuriyeho”.

7.Ni we muhanzi wicisha bugufi agenda n’amaguru afite imodoka

Ni gake cyane ushobora kubona abahanzi bo mu Rwanda bagenda mu muhanda n’amaguru. Kuri Eric Senderi we ngo ni uburyo bwiza bwo gusabana n’abafana be ndetse anabereka ko aciye bugufi imbere yabo aho abasanga mu duce batuyemo agenda n’amaguru.

8.Ni we muhanzi wakundanye n’abagore bane b’abakire

Senderi yatangarije IGIHE ko yatangiye umwaka akundana n’abagore bane ariko muri bo akaba agiye kurushingana n’umwe ubahiga. Aba bagore bose Senderi yakundanye na bo ngo bose bari beza kandi bafite amafaranga ariko ahitamo umwe ubahiga muri byose, haba mu bwiza, umutima mwiza, urukundo n’amafaranga.

9.Niwe ufite ubwanwa bwiza muri Kigali

Umuhanzi Senderi amenyerewe mu guhanga udushya dutandukanye, kuri ubu yemeza ko ari we mugabo ufite ubwana bwiza ndetse yiteguye kubwinjirana muri Primus Guma Guma ya 2015.

Ubwanwa bwa Senderi bumaze amezi atanu ndetse nta gahunda afite yo kubukuraho vuba aha.

10.Yiga muri Kaminuza ya Harvard nta faranga yishyuye

Senderi International Hit usigaye wariyongereyeho izina rya Harvard ngo yabitewe ahanini n’ubumenyi agenda yunguka uko bwije n’uko bukeye.

Ahanini kuba avuga ko ari umunyeshuri wo Kaminuza ya Harvard, ngo abiterwa no kuba akunda gutega amatwi ijambo rya Perezida Kagame, amagambo yose yumvamo ngo ayafata nk’isomo rikomeye umuntu atapfa guhabwa na mwarimu. Kuri Senderi, iyo yumva Perezida Kagame avuga, ngo aba yicaye mu ishuri rya Harvard muri Amerika.

Inkuru wasoma: Senderi yaba afite ikibazo kimutera gukora ibitavugwaho rumwe?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages