Kuva tariki ya 8 kugeza kuya 16 Kamena 2012, Polisi y’u Rwanda yakoraga ibitaramo (Roadshows) hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.
Umuhanzi Eric Senderi, wazengurukanaga na Polisi muri ibi bitaramo, avugako wamubereye umwanya mwiza wo gutangaza izina rye rishya rya ‘International’ ku bafana be bo mu biturage ndetse akanishimana nabo mu ndirimbo ze.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IGIHE, yavuze ko yishimiye uburyo abaturage bamwakiriye. Avuga ko yasanze ari igihangange akaba n’umuhanzi mpuzamahanga nk’uko izina rye rishya ribivuga (Senderi International Hit). Yagize ati:”Nagiye kwereka abaturage ko ndi ‘International’ mbagezaho n’izina ryanjye rishya, nkurikije uko banyakiriye nasanze iryo zina ndikwiriye n’ubihakana yareba no kumafoto”.
Gususuruka nagiye nsaga intara zirushanwa; Akarere kanyishimiye cyane mu bihangano nabaririmbiye ni Nyamasheke, hakurikiraho Akarere ka Nyanza, hakurikiraho Akarere ka Gatsibo, Burera n’Akarere ka Kicukiro.”
Senderi, washimiwe n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi mu isozwa ry’iki cyumweru, avuga ko yishimiye uburyo abaturage bakangukira kumva ubutumwa bwa Polisi ahanini binyuze mu kwitabira ibi birori yabaga ari buririmbemo. Avuga ko yagiye aterurwa ahandi bakamusaba ko bakwijyanira i Kigali.
Senderi International, uherutse guhimbira Polisi y’Igihugu y’u Rwanda indirimbo yise Polisi Mudatenguha Abagutabaje” avuga ko yagiye aririmba , indirimbo nka Icyomoro, Kaci Kaci, twaribohoye, Ndanyuzwe, Abareyo na APR FC, Umukunzi, n’izindi.
Muri iki cyumweru cya Polisi, uretse ibitaramo byashishikarizaga urubyiruko kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’Igihugu yagiye ikangurira urubyiruko kwibumbira mu makoperative, yahaye inzitiramibu, amagare, na mituweri bamwe mu baturage, ifasha abaturage bahuye n’ibiza, yubaka ibyumba by’amashuri ndetse inagabira inka kuri imwe mu miryango itishoboye.
Amwe mu mafoto:
Foto: Richard I.



















TANGA IGITEKEREZO