Umuhanzi Senderi International Hit yashyize hanze indirimbo nshya y’urukundo yise “Nsomyaho”. Muri iyi ndirimbo yiganjemo imiririmbire ya RnB, Senderi anyuzamo akarapa amagambo y’urukundo.
Muri aya magambo arapamo, Senderi agira ati “Mu rukundo byose birashoboka, nta na penaliti iterwa nta kosa nta n’igitego gipfa kwijyanamo”
Aganira na IGIHE, Senderi avuga ko yihaye gahunda yo gushyira hanze indirimbo nyinshi bityo abafana be bakarushaho kumubona hafi ye.
Ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Mu Kibuga”, Senderi yavuze ko yinjiye mu njyana ya Hip Hop kuko yabonaga hari abafana bamwe na bamwe bamucikaga bigira ku bahanzi baririmba injyana ya Hip-Hop.
Muri iyi minsi, uyu muhanzi, washyizwe ku rutonde rw’abahatanira igihembo cy’umuhanzi witwaye neza mu baririmba injyana ya Afrobeat mu Rwanda mu 2012, ari gukora ibitaramo bitandukanye mu ntara no mu byaro hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO