Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko iri zina hashize iminsi itatu arihawe n’aba baturage bakunze kumuhamagara kenshi kuri telefoni, bamubwira ko ari ryo bamuhaye. By’umwihariko ngo iri zina ryasubiwemo kenshi mu biganiro aherutse kugirana na Radiyo ebyiri mu Rwanda.
Bashingira ku ndirimo aririmba zibubaka zirimo izivuga kuri gahunda za leta n’ibyagezweho nayo, harimo kandi iz’ijyanye no gutanga ubutumwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izo aririmba mu bukwe, iz’amakipe atandukanye mu Rwanda n’injyana zitandukanye yemeza ko biri mu byo arusha abahanzi benshi.
Ati “ Hari indirimbo zirimo, Twaribohoye, Sukura Umujyi, Gira ubuntu bwo gutanga amaraso, Polisi yacu uri icyitegererezo, Ikigori ni ingenzi n’izindi..”
Iri zina ngo rije risanga ayandi 15 yari asanganywe nayo yiswe n’abaturage uretse Tuff Hit yiyise nyuma y’uko indirimbo ze ziciye kuri televiziyo zikomeye.
Kwitwa iri zina kandi ngo binajyana n’uko aririmbira abanyacyaro cyane, abandi bahanzi bakitwa abanyamujyi.
Ati “ Kwitwa Honorable bakagutoranya mu bahanzi bose mu Rwanda, abandi babyemere cyangwa babireke.”
Yakomeje avuga ko yitwa Honorable mu muziki atitiranwa n’abadepite batorwa, ahera aho asaba abakunzi be kujya bavuga ko ari Honorable mu muziki. Ati “Ndi honorable mu muziki sinjye waryihaye, waribaza abaturage barimpaye. Batazanteranya n’abadepite[…] Nibarinyaka ndarireka ubwo se nagira nte?”
Andi mazina ya Senderi Hit ni:
– Eric Senderi
– International Hit
– 3D
– Harvard
– Tuff Hit
– Intare y’Umujyi
– Chris Brown w’i Kigali
Yakomeje avuga ko nyuma yo gutambuka kuri televiziyo zitandukanye ategereje no kwibona kuri televiziyo ya MTV Base.
Ati “ Ndashaka guca Mtv Base, kuko nintacaho mpfuye sinajya mu ijuru.”
Senderi kandi yanishimiye uburyo yasusurukije ibirori Polisi y’u Rwanda yishimiragamo imyaka 15 imaze ibayeho, avuga ko yasusurukije abari bahari bose ku buryo ngo yashyize no mu mwuka umwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano muri Kenya.
[email protected]
Twitter :@NtakirutaDeus














TANGA IGITEKEREZO