Umuhanzi Muyango afatanyije n’umuryango wa Sentore Athanase n’abandi bahanzi nka Cécile Kayirebwa, Suzanne Nyiranyamibwa, Julienne Gashugi, Nyiratunga Alphonsine n’inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa Sentore babanye nawe batuye mu Bubiligi, bateguye igitambo cya misa cyo kumusabira ku Mana no kumuherekeza nk’uko bigomba, cyakurikiwe n’umwanya wo kuvuga ibigwi n’abo babanye harimo n’abo yatoje mu matorero.
Mu kiganiro na IGIHE-Belgique ku kuntu bateguye uwo munsi wo kwibuka Sentore i Bruxelles; Muyango yagize ati : "Sentore yatubereye umubyeyi n’umutoza turi benshi none kuko tutamuherekeje i Rwanda twifuje natwe kumutura iki gitambo cya misa no kumuvuga ibigwi, tumuririmbira nk’uko yabidutoje, kandi tumusabira ku Mana ngo ikomeze imuhe iruhuko ridashira".
Icyo gitambo cya misa cyabereye kuri Paroisse du Précieux Sang, 24, Rue du Coq saa cyenda z’amanywa muri Komine ya Uccle, iyo Paroisse ikaba iyoborwa na Padiri François-Xavier Mfizi.
Ubutumwa bwa Muyango avuga Sentore Athanase
“Simurira ndamuririmba rwagirizabigarama rwa Ngarambe umurinzi wo ku Rwanamiza. Igendere neza ngenzi y’Intore, usize umurage mwiza mu Rwanda rwakubyaye, nagize amahirwe yo kukuba hafi imyaka myinshi, unsiga ubuhanga bwawe n’ubwo ntakwigereranya nawe, ariko kandi sinakubereye ikigwari. Kenshi mu muco w’iwacu bavuga ko nta mubyeyi ushima umwana ngo abivuge cyane, nanjye naguhishe ko mbizi, ariko nabigusomaga mu maso. Abana ndetse n’abuzukuru ntibatanzwe kuri uwo muco mwiza udusigiye, ugiye tukigukeneyeho byinshi, isangire izindi ntore uzadukomere yombi ibutaramantwari, imfura yawe imbanzamumyambi."
Muyango n’abandi bahanzi n’umuryango wa Sentore Athanase baboneyeho gushimira mwe mwese mwitanze ngo uyu munsi ugende neza, by’umwihariko Restaurant Archipel ya Nadine Kaze na Restaurant Evasion ya Jeaninne Kabwese.
Umukambwe Sentore Athanase yitabye Imana afite imyaka 78, yatabarutse ku mugoroba wo kuwa 21 Werurwe 2012, mu masaha ya saa moya n’iminota 20, aguye mu bitaro Fortis by’i Mumbai mu Buhinde aho yari amaze amezi abiri n’ibyumweru bibiri. Yashyinguwe tariki 26 Werurwe i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Inkuru: Karirima A.Ngarambe , IGIHE.com - Belgique















TANGA IGITEKEREZO