Super Brothers, ni itsinda ry’abasore babiri Joe na Derick bafite intego yo gukubita inshuro aamatsinda yaribanjirije mu muziki ndetse rikagaragaza impinduka binyuze mu bikorwa.
Nubwo ari bashya mu muziki, indirimbo ya mbere batangiriyeho bise ‘Let them talk’ yaracuranzwe cyane ku maradiyo , mu tubyiniro no mu zindi nzu z’imyidagaduro. Nyuma yayo bashyize hanze amashusho y’iyo bise ‘Sumaku’ ndetse bahita biha intego yo gukora cyane bakaza imbere y’ababanjirije mu muziki.
Mu kiganiro Derick yagiranye na IGIHE yagize ati “Iyi ndirimbo yacu twise ‘Sumaku’ ni yo twatanze nk’ubunani ku bafana bacu, abakunda ibihangano byacu n’Abanyarwanda bakunda umuziki muri rusange. Nyuma yayo hari izindi ndirimbo ebyiri dushaka gushyira hanze, harimo iyo turi gukorera kwa Junior no kwa Piano kandi zose twizeye ko zizabanogera”
Mugenzi we Joe yunzemo agira ati “Ibikorwa turabifite kandi turashaka gukora cyane birushijeho ku buryo tugaragaza ingufu n’impinduka mu muziki”
Super Brothers bahamya ko bazanye impinduka muri muzika nyarwanda cyane cyane mu njyana baririmba ya Afrobeat.









TANGA IGITEKEREZO