Iyi ndirimbo yakozwe nyuma y’igitaramo gikomeye The Ben yakoreye mu Bubiligi ahitwa Birmingham Palace. Kuwa 27 Werrurwe yakoze ikindi cyahuje abahanzi bakomeye muri Afurika cyabereye mu nzu yitwa Zenith de Paris isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye mu gihugu cy’u Bufaransa.
Nyuma y’ibi bitaramo The Ben yakoranye indirimbo na Ben Kayiranga afata nk’umuhanzi yigiyeho byinshi mu muziki ndetse ngo ni ishema rikomeye kuba bombi barabashije kuririmbana kuko zari inzozi ku mpande zombi.
The Ben ati “Ni umushinga nahoze nifuza mu buzima bwanjye, Ben Kayiranga mufata nk’umuhanzi ukomeye cyane bitari mu magambo gusa. Kuririmbana na we byandemyemo izindi mbaraga.”
Ben Kayiranga ukorera umuziki i Paris, na we yavuze ko yatunguwe n’ubuhanga yasanganye The Ben ariko hejuru ya byose akamushimira ko yiyoroshya bitandukanye n’uko bigenda ku bandi bahanzi bamaze gukomera.
Yagize ati “Namushimiye ubwitange bwe , uko yiyoroshya […] byankoze ahantu. Mbese yujuje byose mu kuba umuhanzi mpuzamahanga.”

Amashusho y’indirimbo ‘Only You’ yakozwe na Producteur Julien ukorera mu Mujyi wa Bruxelles, ari gusoza imirimo ya nyuma ku buryo izajya hanze mu mpera za Gicurasi 2016.
TANGA IGITEKEREZO