Mu ijoro ryo kuwa 5 Werurwe 2016 kuri Birmingham Palace, hari abakunzi ba muzika basaga gato ibihumbi bibiri biganjemo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’izindi ngeri z’abafana bari bakubise buzuye muri iyi nzu y’imyidagaduro.
Igitaramo cyabanjirijwe n’ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda mu Bubiligi. Cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Ambasaderi w’u Rwanda n’uwa Senegal muri iki gihugu.
Ibyishimo byarenze igipimo ubwo uwari uyoboye ibirori yavuze ko cyitabiriwe na Miranda Marie Van Haver, umubyeyi wa Stromae. Benshi bamwifotorejeho ndetse igitaramo gihumuje yabonye na The Ben.
Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yavuze ko mu byo yavuganye na nyina wa Stromae yamusabye ko agomba kumusura mbere y’uko asubira muri Amerika.
Ati “Naganiriye na we [nyina wa Stromae], yambwiye ko yishimira umuziki wanjye, na we arawukunda cyane […] Namwereye ko mbere yo gusubira muri Amerika ngomba kumusura.”
The Ben yamuritse album ye ya kabiri yise “Ko Nahindutse” igizwe n’indirimbo icumi zirimo nyinshi zakunzwe nka “Nta Cyadutandanya”, “Ko Nahindutse”, “Urabaruta”, “Am In Love”, “She is Amazing” n’izindi.
Yaririmbye live mu gihe kirenga isaha abafana baryohewe. Nyuma yo kuririmba “Ko Nahindutse” yakurikijeho iyitwa “Genda Rwanda uri nziza”, mu kuyisoza yaraturitse ararira.
Ati “Byatewe n’uburyo nibonye nk’aho nari i Kigali, byanteye emotions ndarira, byanyibukije igitaramo nakoze muri 2009 gifungwa kitarangiye abafana banjye bataha barira.”
Umuhanzi Ben Kayiranga yitabiriye iki gitaramo avuye i Paris mu Bufaransa, yavuze ko yabonye ubuhanga budasanzwe mu miririmbire ya The Ben.
Ati “Uretse ko nari nsanzwe nkunda ijwi rye noneho kumubona live byongeye gutuma ndushaho. Afite ijwi riyunguruye kandi rifite imbaraga, nkunda concert ujyamo ukumva ijwi ridasakuza, ritamena amatwi […] Nakunze ukuntu The Ben yaririmbye isaha yose abantu baririmbana na we babyina mbese byose byari perfect [ndakemwa].”
Abitabiriye iki gitaramo benshi banditse ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko banyuzwe abandi bakavuga ko The Ben yasize amateka akomeye mu Mujyi wa Buruseli.
Amafoto: Nadia Kabalira



















TANGA IGITEKEREZO