Indirimbo ‘Nta cyadutanya’ yakoranye na Princess Priscillah niyo turufu yamugejeje mu bihembo bikomeye bitangwa ku bahanzi bakoze cyane kurusha abandi bigatangirwa muri Amerika.
The Ben ari mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza yahize izindi muri Afurika, ahanganye n’abahanzi bakomeye Diamond Platnumz(Utanipenda), Eddy Kenzo(Maria Roza), Joh Makini ft AKA (Don’t bother), Ommy Dimpoz (Achia Body) ndetse na MC Galaxy (Hello).
Yabwiye IGIHE ko kwibona kuri uru rutonde byamuteye imbaraga n’akanyabugabo ko gukora cyane. Ati “Ndashima Imana kuba nabaye umwe mu bahatanira ibihembo bya Entertainment Awards USA, nabishobojwe n’indirimbo yanjye ‘Nta cyadutanya’. Byanteye imbaraga mu buryo bukomeye, nta kindi navuga uretse gushima Imana.”
Mu Kwakira 2015, ibi bihembo byatangiwe i New York, icyo gihe ababitegura bageneye The Ben igihembo igihembo cy’ishimwe kubera indirimbo ye ‘I can see’.
Ibihembo bya African Entertainment Awards USA bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika bakoze neza kurusha abandi, hakarebwa ibyiciro bitandukanye ku bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.
Imwe mu ntego abategura ibi bihembo bafite ni uguteza imbere umuziki wa Afurika ukarushaho kumenyekana ku Isi no kuzamura impano z’abahanzi bo muri Afurika.

The Ben yasohoye indirimbo nshya yise ‘Habibi’, avuga ko agiye guhita akora amashusho azaba ari ku rwego rwo hejuru mu kugerageza kuzamura ireme ry’ubuhanzi bwe. Ati “Ubu video ya Habibi ni yo nshize imbere y’ibintu byose, hagomba gukorwa video nziza kandi iri ku rwego rwo hejuru.”
Yongeraho ati “Ndashima Producer Pastor P ku bw’imikoranire myiza n’ubumuntu afite byo byatumye tugera kuri uyu mushinga uri gufasha imitima ya benshi.”



HABIBI, indirimbo nshya ya The Ben
TANGA IGITEKEREZO