The Ben umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yari ategerejwe mu gitaramo gikomeye cyahuje Abanyarwanda batuye mu Buholandi, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2016.
Yagombaga kuva mu Buholandi akerekeza mu Busuwisi naho hari umubare munini w’Abanyarwanda bari bamutegereje. Ibi bitaramo byombi nta na kimwe yabashije kwitabira ku bw’impamvu avuga ko zitamuturutseho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gandatatu, The Ben yanditse kuri Facebook yisegura ku bafana bari bamwiteguye mu Buholandi n’u Busuwisi. Yabwiye IGIHE ko yabaye cyane ku bw’inzitizi yagize mu rugendo bigatuma arusubika.
Yagize ati “Nari niteguye kubana n’abafana banjye, nari kuzabonana n’umuryango wanjye mugari w’abafana n’abandi bose bari bantegereje […] Ni ibibazo byavutse ndi mu nzira, indege yansize mbona gutegereza indi nazagerayo nkererewe gahunda zose zarangiye, nahisemo kubisubika ndetse ngasaba imbabazi abari banyiteguye.”

The Ben yavuze ko ashobora kuzajya gutaramira mu Buholandi mu Kwakira 2016 ahateguwe ikindi gitaramo gikomeye ubwo Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu izaba yizihiza imyaka icumi ishize ihakorera.
The Ben agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Habibi”, yakorewe mu Bubiligi ubwo aherutse kujyayo kuhakorera igitaramo.
Yagize ati “Habibi yakozwe na Producer Pastor P, ni umwe mu bahanga dufite mu gihugu, yayishyizemo imbaraga kandi ndakeka abafana banjye izabaryohera.”

TANGA IGITEKEREZO