00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yagaragaje ibiranga umukobwa azagira umugore

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 May 2015 saa 02:52
Yasuwe :

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki avuga ko umukobwa yifuza ko yazamubera umukunzi ndetse bakazageza ku mugambi wo gusezeranira kubana akaramata atazareba ku ufite uburanga ahubwo azareba ku mutima.

Mu kiganiro na IGIHE, The Ben utarabona umukunzi yifuza kuzabana na we iminsi asigaje ku Isi, yavuze ko muri iki gihe ari kubaka ikibanza yaguze mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata ari naho ateganya ko urugo rwe ruzatura.

Abajijwe igihe azarushingira, The Ben yavuze ko aramutse atangaje igihe azakorera ubukwe yaba abyinnye mbere y’umuziki dore ko atarabona uwo bazabana gusa ibikwiye kuranga uwo azahitamo byo yabivuye imuzingo.

Yagize ati “Umunsi w’ubukwe burya ni Imana iwugena ndetse ni nayo itanga umugore, kandi burya umugore umuntu ahitiwemo n’Imana uwo ni we ugeza mu rugo akakubera ‘mutima w’urugo’.”

Kimwe mu by’ingenzi umukobwa The Ben yifuza ko yazamubera umugore, ngo hejuru ya byose akwiye kuba yiyoroshya ndetse akaba ari umuntu wubaha Imana n’abantu.

Yagize ati “Nkunda umukobwa wiyoroshya mu buryo bwose bushoboka, ngakunda mu buryo bukomeye umukobwa wubaha Imana n’abantu. Uwo nifuza agomba kuba aseka akanasabana cyane kuko ni we utuma umuryango wunguka inshuti, ukaguka kurushaho”

By’akarusho, umukobwa ugira ibitekerezo biri ku murongo, w’umuhanga kandi ugira gahunda, ni we uzabera The Ben umugore.

Ati “Buriya niyumvamo umukobwa tuganira ukumva ko ibitekerezo bye biri ku murongo, kandi ari umuhanga cyane, wa wundi tuganira ukumva afite gahunda muri we.”

Yungamo ati “Ikindi gikomeye akwiye kuba umukobwa w’igikundiro kandi na we wifitemo urukundo”

The Ben n’umugore we ngo bazabyara abana bane ku bushake bw’Imana. Ati “Ndifuza ko njye n’uwo tuzashakana twazabyara abana bane ku bushake bw’Imana”

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ko Nahindutse’ arateganya kuyishyira hanze mu buryo bw’amashusho ndetse ngo muri iyi minsi ari kwitegura gushyira hanze album ya Gatatu.

Yagize ati “Muri uyu mwaka nsa n’uwagize akazi kenshi cyane, ndi gutegura album yanjye ya Gatatu nitegura kumurika, nagize akazi kenshi n’amasomo bituma ntakorera ku muvuduko bari basanzwe banziho. Nyuma y’iyi ndirimbo nzahita nsohora indi yitwa ‘Roho yanjye’”

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick arateganya kuyashyira hanze mu gihe cya vuba nyuma akazabona gusohora indi yitwa ‘Roho yanjye’.

The Ben ahamya ko, ‘Ko Nahindutse’ izaryohera abafana be by’umwihariko n’abakunzi ba muzika muri rusange bakunda injyana ya RnB ngo kuko ikoze mu buryo bunoze ndetse ikaba yasohokanye ireme yayifuzagamo.

KO NAHINDUTSE BY THE BEN


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages