00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yahaye mukuru we Tom Close ubutumwa bw’ishimwe

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 3 December 2013 saa 12:16
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013 ubwo umuhanzi nyarwanda Tom Close, yasezeranaga n’umufasha we Tricia Niyonshuti imbere y’Imana, mubyara we Mugisha Benjamin wamenyekanye cyane ku izina rya The Ben nawe akaba umuhanzi nyarwanda, ntiyabashije kwitabira ibyo birori, ariko yohereza ubutumwa bw’ishimwe.
Nk’uko The Ben yabitangarije IGIHE, aba basore bombi ni abavandimwe kuko nyina wa The Ben ni murumuna wa nyina wa Tom Close, ndetse ngo bakaba bafitanye ubushuti bukomeye cyane. (…)

Kuwa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013 ubwo umuhanzi nyarwanda Tom Close, yasezeranaga n’umufasha we Tricia Niyonshuti imbere y’Imana, mubyara we Mugisha Benjamin wamenyekanye cyane ku izina rya The Ben nawe akaba umuhanzi nyarwanda, ntiyabashije kwitabira ibyo birori, ariko yohereza ubutumwa bw’ishimwe.

Tom Close na The Ben ubwo bose bahabwaga ibihembo bya Salax awards nk'abahanzi bitwaye neza mu bihe byabo

Nk’uko The Ben yabitangarije IGIHE, aba basore bombi ni abavandimwe kuko nyina wa The Ben ni murumuna wa nyina wa Tom Close, ndetse ngo bakaba bafitanye ubushuti bukomeye cyane. Yakomeje avuga ko yababajwe no kuba ataritabiriye ibirori bikomeye by’umuvandimwe we, cyane cyane ko ngo yagiye amubera ikitegererezo mubyo akora byose.

The Ben yifurije umuvandimwe we Thomas Muyombo (Tom Close), n’umufashawe Tricia Niynshuti, urugo rwiza ruzira ikibi cyose.

Yagize ati: “Nkwifurije urugo rwiza hamwe n’umukunzi wawe Tricia, muzabyare hungu na kobwa, muzahorane amata ku ruhimbi, muragatunga mutunganirwe, muzarambane kugeza mwuzukuruje, kandi imyaka yose muzabaho izabe yuzuye ibyishimo n’urukundo rwinshi.”

Uyu muhanzi kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye atwara abihembo bitandukanye akiri hano mu Rwanda, nk’aho yabaye umuhanzi mwiza kurusha abandi mu myaka ibiri yikurikiranya (Best artist of the year) mu injyana ya R&B, mu bihembo bya Salax Awards. Hari mu mwaka wa 2008, 2009 ndetse na 2010. Avuga ko Tom Close ariwe wagiye amufasha cyane kugira ngo abigereho.

Ati: “Uhora utubera icyitegererezo mubyo ukora byose, uhora utera intambwe mbere ngari kurusha abandi, aho waba uri hose, ibyo ukora byose ndetse n’aho uzajya hose, uzahora uri mukuru wanjye nishimira, kuko wambereye icyitegererezo, wambereye umuvandimwe mwiza, umbera inshuti nyanshuti, ndagushimira uko wagiye umfasha mubyo nagezeho byose.”

Mu gusoza ubutumwa bwe bw’ishimwe yongeyeho ati: “Nishimiye cyane ko wabonye umugore wawe umwe kandi ukunda.”

Umuhanzi The Ben asigaye aba muri America

Amashusho y’indirimbo ya Tom Close ari kumwe na The ben


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages