The Ben wageze mu Mujyi wa Bruxelles ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2016 agiye gukorerayo igitaramo gikomeye cyo kumurika album ya kabiri yise “Ko Nahindutse”. Gitegerejwe n’umubare munini w’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi no mu bihugu bihana imbibe.
Ni cyo gitaramo cya mbere The Ben azakorera hanze y’Umugabane wa Amerika, ari naho aba kuva mu mwaka wa 2010, kizabera mu Bubiligi ku itariki ya 5 Gashyantare 2016. Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, nta gitaramo The Ben yigeze akorera hanze ya Amerika uretse ibitaramo bito yatumirwagamo muri Leta zitandukanye.
The Ben ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Ko Nahindutse” na “Nta Cyadutanya” yakoranye na Princess Priscillah yavuze ko yishimiye uburyo yasanze abafana be bamwiteguye ndetse na we ngo agiye gukora iyo bwabaga azakore igitaramo azaveyo buri wese anyuzwe.

Azaririmbira ahitwa Birmingham Palace mu Bubiligi ku bufatanye na Team Production iyobowe na Karekezi Justin.


N T A C Y A D U T A N Y A
TANGA IGITEKEREZO