Ku butumire bw’umujyi wa Oklahoma muri leta Zunze Ubuwe z’Amerika, ubinyujije mu rwibutso rwitwa Oklahoma City National Memorial, kuri uyu wa 31 Werurwe The Ben , ni we muhanzi nyarwanda waririmbye mu muhango wo guha igihembo Lt. Gen Romeo Dallaire ku gikorwa yatangije cyo kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare.
Muri uyu muhango hashimwe cyane uburyo Lt.Gen Romeo Dallaire yashinze umuryango witwa "The Romeo Dallaire Child Solidier Initiative", mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare hirya no hino ku isi ariko by’umwihariko mu Rwanda.
Mu guha Romeo Dallaire iki gihembo cyitwa "Reflections Hope Award" hanazirikanwe amagambo yavuze ku Rwanda agira ati: "U Rwanda ntiruzigera rumvamo bibaho. Rwagiye mu ngingo zigize umubiri wanjye. Roho yanjye iri muri iriya misozi, umutima wanjye uri kumwe n’iya bariya batemwe bakicwa."
Aganira na IGIHE, umuhanzi The Ben yatangaje ko kuri we ari iby’igiciro, ko yishimiye cyane gutumirwa kuririmba muri uyu muhango. The Ben yashimangiye ko akazi uyu mugabo yakoze gakomeye cyane kandi isi yose yakabonye ndetse iakagaha agaciro.
Ati, “Ni ibintu birenze cyane ntabwo wapfa kubyumva. Hari ibihangange. Akazi uyu mugabo yakoze mu Rwanda, karebwe n’amahanga yose. Kuba ndi umwe mu bazamuhonoringa (abazamuha igihembo), ni iby’igiciro gikomeye.”
Muri uyu muhango, The Ben yaririmbiye abawitabiriye indirimbo ye nshya yise "I Can See"
Romeo Dallaire, w’imyaka 67, ni umusenateri wo muri Canada wayoboye ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nubwo yimwe amatwi, ubwo Jenoside yabaga, Romeo Dallaire yahuruje amahanga atabariza u Rwanda asaba ko bahagarika Jenoside, atanga ubuhamya avuga ko ibyo yabonaga byari indengakamere. Yanditse ibitabo byinshi bivuga ku byo yabonye mu Rwanda, anasaba ko bitazongera kubaho ukundi.
REBA AMAGAMBO Y’INDIRIMBO I Can See YA THE BEN


















TANGA IGITEKEREZO