Iyi ndirimbo imara 3:37 ivuga ubwiza bw’umukobwa, umwihariko wayo ni uko ari ubwa mbere uyu muhanzi agaragaye mu mashusho yakoresheje umubare munini w’abakobwa ari wenyine.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yabitekereje agamije gukomeza gushimisha abafana.
Ati “Ndi muri gahunda yo gushimisha abakunzi banjye ubudasiba niyo mpamvu nahisemo gukora iyi ndirimbo muri ubu buryo mutari musanzwe munziho.”
Uyu muhanzi yavuze ko ari gutekereza kumurika album ya gatatu izaba ije ikurikira izindi yakoze zirimo ’Amahirwe ya mbere’.
Album ya kabiri yise "Ko Nahindutse" yayimurikiye abakunzi be mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi mu 2016.
Ati “Album irabura ibintu bike cyane, kandi byose ni uduseke dupfundikiye ku bakunzi banjye.”
Iyi album ye nshya arateganya kuyimurikira mu Mujyi wa Kigali ku wa 6 Nyakanga 2019 iki gitaramo gikomeye cy’uyu muhanzi kikaba gishobora kuzabera muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akorwa na Lick Lick afatanyije Cedru.
Uwatunganyije amajwi y’iyi ndirimbo yitwa Chris Alvin Sunday uzwi nka Krizbeatz. Ni umusore w’imyaka 23 wo muri Nigeria umaze kwandika izina mu muziki.
Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga indirimbo ya Tekno Miles yitwa Pana. Ni nawe wakoze iyitwa African Beauty ya Diamond na Omarion.
Reba amashusho ya Fine Girl The Ben yashyize hanze
TANGA IGITEKEREZO