00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yibukije urubyiruko ko ari rwo rufatiro mu guhangana n’ingaruka za Jenoside

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 April 2015 saa 08:57
Yasuwe :

The Ben arashishikariza buri munyarwanda wese, by’umwihariko urubyiruko ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biha icyubahiro abo yahitanye ndetse akibutsa abakibyiruka ko ari bo nkingi za mwamba mu guhangana n’ingaruka z’aya mahano.

Uyu muhanzi witabiriye umuhango wo kwibuka Abazize Jenoside aho yifatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC ,avuga ko iyo umuntu atazi iyo ava adashobora kumenya iyo ajya, akaba ari yo mpamvu amateka mabi ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo, ariyo rukwiye kureberaho mu kubaka ejo harwo heza.

The Ben ati, “Icya mbere ni ukwibutsa urubyiruko ko ari twe nkingi z’igihugu, ikindi kandi Jenoside ntiteze kuzongera kuba ku butaka bw’u Rwanda, dufite ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda, dufite icyizere kuko twamaze kubona urumuri. Utazi iyo ava ntamenya n’iyo yerekeza. Ingaruka za Jenoside turacyahangana na zo, ariko dufite icyizere gikomeye cy’ejo hazaza kuko twibuka kandi twiyubaka.”

Muri ibi bihe bikomeye, The Ben arashishikariza Abanyarwanda bose gufatana mu mugongo. Kwiyubaka bisaba ubufatanye mu Banyarwanda ari nacyo asaba ko bakubakiraho. Abafite ibikomere bya Jenoside bahumurizwe, abababaye bafashwe.

The Ben aririmba mu Kwibuka i Washington DC

Ati: “ Kwiyubaka tuzabigeraho neza mu Rwanda nihaba ubufatanye. Uwo ari we wese nashyireho umuganda we twubake u Rwanda rushya. Abarokotse, mwiheranwa n’agahinda haracyari ibyiringiro byo kubaho ejo hazaza kandi Imana irabazi. Ntabwo waheranwa n’agahinda ngo uziyubake, guheranwa n’agahinda si igisubizo ahubwo mucyo twibuke abacu tuniyubaka.”

Yasoje ikiganiro twagiranye na we asaba abafana be bose kurangwa n’urukundo hagati yabo, kuba imbuto z’amahoro mu Rwanda kandi ibyo bakora byose bakubakira ku rukundo rw’igihugu cyabo.

The Ben yibukije urubyiruko ko ari rwo rufatiro mu guhangana n’ingaruka za Jenoside
The Ben na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka i Washington DC

REBA INDIRIMBO I CAN SEE YA THE BEN

Twitter: @murungisabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages