00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yongeye gukora mu nganzo nyuma y’umwaka acecetse

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 14 May 2015 saa 12:23
Yasuwe :

Mugisha Benjamin wiyita The Ben Intare, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Ko nahindutse’ nyuma y’igihe kirenga umwaka cyari gishize acecetse ndetse adakora mu nganzo.

Uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Press One muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaheruka gushyira hanze indirimbo mu Kwakira 2013. Abakunzi be n’abafana b’indirimbo ze mu Rwanda bari bamaze igihe bategereje umusaruro w’ibiva mu muhogo we.

Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yasobanuye ko impamvu yatinze gushyira hanze indirimbo ni akazi kenshi yagize kahuriranye n’amasomo no gutegura album ye ya Gatatu yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere gusa ngo nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya ‘Ko nahindutse’ azakomeza gusohora indirimbo ku muvuduko wo hejuru.

Yagize ati “Muri uyu mwaka nsa n’uwagize akazi kenshi cyane, ndi gutegura album yanjye ya Gatatu nitegura kumurika, nagize akazi kenshi n’amasomo bituma ntakorera ku muvuduko bari basanzwe banziho. Nyuma y’iyi ndirimbo nzahita nsohora indi yitwa ‘Roho yanjye’”

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick arateganya kuyashyira hanze mu gihe cya vuba nyuma akazabona gusohora indi yitwa ‘Roho yanjye’.

The Ben ahamya ko, ‘Ko Nahindutse’ izaryohera abafana be by’umwihariko n’abakunzi ba muzika muri rusange bakunda injyana ya RnB ngo kuko ikoze mu buryo bunoze ndetse ikaba yasohokanye ireme yayifuzagamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages