Mu gikorwa ngarukamwaka cyitswe ‘Oklahoma World Creativity Forum’ gihuza ibihugu bitandukanye byo ku Isi mu guhahana ubumenyi ari nako bategura ikinyejana, The Ben yaririmbyemo ndetse Amb.Mukantabana arabimushimira.
Nyuma y’iki gikorwa cyabaye ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2015, The Ben yagiranye ikiganiro gito na Amb.Mukantabana. Uyu muyobozi yashimiye The Ben ku kazi gakomeye akora mu gufatanya na Ambasade mu bikorwa itegura ndetse bamusaba gukomeza gukora iyo bwabaga agateza imbere ubuhanzi bwe.
Mu kiganiro The Ben yagiranye na IGIHE , yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuba uyu muyobozi yamushimiye , ngo byamwubatsemo icyizere binamuha ingufu zikomeye mu muziki we.
Ati “Icyo gikorwa naririmbyemo kiba buri mwaka muri Oklahoma, ni ubwa kabiri nari ncyitabiriye. Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda narwo rukigaragayemo. Nyuma yo kuririmba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanshimiye ambwira ko akazi nkora ari keza cyane”
Ku rubuga rwa Twitter, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse ishimangira ko koko Ambasaderi yashimiye uyu muhanzi udahwema gufatanya n’Abanyarwanda batuye muri USA mu bikorwa bitandukanye.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Dr. Kathleen M. O’neil, Umuyobozi wa Oklahoma Christian University , Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda ,James Musoni, Minisitiri w’Uburezi Lwakabamba Silas n’abandi bayobozi batandukanye.
Twitter: @murunfgisabin



















TANGA IGITEKEREZO