00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yegukanye igihembo muri African Entertainment Awards USA

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 2 November 2015 saa 09:03
Yasuwe :

The Ben ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahawe igihembo cy’ishimwe muri African Entertainment Awards USA 2015.

Ibihembo bya African Entertainment Awards USA bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika bakoze neza kurusha abandi, hakarebwa ibyiciro bitandukanye ku bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.

Imwe mu ntego abategura ibi bihembo bafite ni uguteza imbere umuziki wa Afurika ukarushaho kumenyekana ku Isi no kuzamura impano z’abahanzi nyafurika

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2015 nibwo ibi bihembo byatangiwe mu Mujyi wa New York ndetse The Ben abasha kwegukana igihembo cy’ishimwe kubera indirimbo ye ‘I can see’.

Abinyujije kuri Instagram, The Ben yagaragaje ko afite ishimwe rikomeye ku mutima kubera iki gihembo ndetse avuga ko kimwongereye imbaraga zo gukora cyane kuko atangiye kubona umusaruro w’ibikorwa bye.

The Ben ati “Icyiza cyo gutsindira igihembo ni uko bigufungurira andi mayira, nishimiye iki gihembo cya African Entertainment Awards mu buryo bukomeye. Nagihawe kubera indirimbo I can see, ibintu ntigeze ntekereza na gato”.

Igihembo The Ben yahawe

Indirimbo ‘I can See’niyo yafashije The Ben kwegukana iki gihembo yamuhesheje amahirwe yo kujya kuririmbira mu Ngoro y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2014. Icyo gihe hari abayobozi bakomeye ku Isi barimo na Ban Ki-moon.

The Ben ahawe iki gihembo nyuma y’amezi abiri ashize agizwe Ambasaderi w’umuryango nyafurika African Women in Leadership Organisation uhuriyemo abagore bari mu nzego zitandukanye.

The Ben yabonanye na mugenzi we Ommy Dimpoz wo muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages