Umuririmbyi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, uherutse kurushinga n’umukunzi we Niyonshuti Ange Tricia, ku tariki ya 30/11/2013, kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama 2014 nibwo azashyira hanze amashusho y’indirimbo yaririrmbiye umukunzi umukunzi we bashyingirwaga.
Tom Close mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE yatangaje uko gahunda iteye.
Yagize ati : “ku munsi w’ejo ku mugoroba guhera i saa moya nibwo nzashyira amashusho y’indirimbo yanjye Birarangiye naririmbiye umufasha wanjye, uwo muhango uzabera kuri Zoom Side Bar and Resto ahazwi nko kwa Venant mu mujyi hagati”.
Tom Close yatubwiye kandi ko ashaka gusangiza abakunzi be bimwe mu bihe by’ingezi byaranze urukundo rwe n’umufasha we kugeza ku munsi bashyingiranyweho.
Ibyo bikazaba ari ishema kuri we kubona abakunzi be bongeye no kumubona nyuma y’amezi abiri arushinze n’umufasha we, akaba kandi kuri uwo munsi azashyira indi ndirimbo ye nshya y’amajwi hanze akaba nayo azayishimira hamwe n’abakunzi be.
Tom Close yasabye kandi abakunzi ba muzika ndetse n’abakunzi ba Kina music muri Rusange kuzitabira icyo gitaramo cyo gushyira hanze ayo mashusho ya birarangiye.
Tuganira na Producer Clement ari nawe wakoze iyo ndirimbo yavuze ko ari ibintu bizaba bishimishije cyane kuko abakunzi ba Tom Close bifuza kumubona kandi nawe yarabakumbuye. Yanavuze ko abahishiye byinshi muri uyu mwaka nyuma yo kurushinga.


















TANGA IGITEKEREZO