00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close na Tricia barashimira abagize uruhare mu bukwe bwabo

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 2 December 2013 saa 03:45
Yasuwe :

Mu ibaruwa irambuye Tom Close yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, arashimira buri wese wagize uruhare mu bukwe bwe bwatashye kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013, aho bwitabiriwe n’abatari bake ndetse binyuze no mu itumanaho ritandukanye abatarabwitabiriye, benshi bakamwifuriza urugo ruhire.
Dore uko ibaruwa ya Tom Close na Tricia yanditse:
GUSHIMIRA
Umuryango wa Dr & Artist MUYOMBO Thomas na Tricia turashimira abantu bose badufashije gutegura ubukwe bwacu kuva mu gusaba, (…)

Mu ibaruwa irambuye Tom Close yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, arashimira buri wese wagize uruhare mu bukwe bwe bwatashye kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013, aho bwitabiriwe n’abatari bake ndetse binyuze no mu itumanaho ritandukanye abatarabwitabiriye, benshi bakamwifuriza urugo ruhire.

Dore uko ibaruwa ya Tom Close na Tricia yanditse:

GUSHIMIRA

Umuryango wa Dr & Artist MUYOMBO Thomas na Tricia turashimira abantu bose badufashije gutegura ubukwe bwacu kuva mu gusaba, gusezerana imbere y’amategeko, ndetse no ku munsi nyirizina wa tariki 30/11/2013, mwadufashije kunezerwa no kunezeranwa n’imiryango yacu ku munsi wacu w’amateka.

Tuboneyeho gushimira byimazeyo abakoze batizigama nka H&B Mining Company, JOY INGABIRE wadukoreye ibirenze ibyo twifuzaga muri Decoration, KINA MUSIC n’umuryango rusange wa Showbiz nyarwanda, Rwanda Tourism and Travel Agency, E&L Collection, EAP badukoreye Lighting na Sound bidasanzwe, Bralirwa, MTN Rwanda, Serena Hotel, RZ Manna kuri Gateau nziza, Hope Family, Volcano Express, Lemigo Hotel, Anglican church of Rwanda/P.O.P Choir, Nyarugenge District, MYICT na MINISPOC n’abantu batandukanye ku giti cyabo badushyigikiye. Imana ibahe umugisha utagabanyije.

Ntitwakwibagirwa itangazamakuru ryatumye abafana bacu baba abari hafi n’abari kure bakurikiranira hafi amakuru y’ibi birori, aha twavuga nka IGIHE ltd, NEW TIMES, INYARWANDA Ltd, UMUSEKE, ORINFOR, Rwanda today, Radio Salus, Isango Star, VOA, KFM, City Radio, CFM, Flash FM, Radio 1, Radio na TV 10 ndetse n’abandi benshi, mukomeze mukore uwo murimo mwiza n’ibihangano bikomeze bigere ku bafana..

Abo tubashije kuvuga hejuru n’abo tutavuze mwese kubera impavu zitandukanye, ndetse na Committee yatubaye hafi mu myiteguro, TURABASHIMIYE Cyane.

Tom Close & Family

KANDA WUMVE INDIRIMBO TOM CLOSE YAHIMBIYE TRICIA

KANDA HANO USOME INKURU KU BUKWE BWA TOM CLOSE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages