Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi 9 barushinze.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014, nibwo umugore wa Tom Close yibarutse umwana w’umukobwa. Amakuru IGIHE ikesha inshuti y’uyu muryango avuga ko Tricia yabyariye mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru.
Kugeza ubu, umwana na nyina bameze neza.
Uyu mwana avutse nyuma y’iminsi mike Se(Tom Close) ashyize hanze indirimbo yise Ihogoza, benshi bakekaga ko ari ryo zina azita umwana we.



















TANGA IGITEKEREZO