00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yazinze ibyuma aririmbira kuri CD

Yanditswe na

Gisèle Umutesi

Kuya 2 September 2012 saa 05:46
Yasuwe :

Mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kane “Komeza Utsinde”, Tom Close yatunguwe no gusanga abafana bake cyane, ibyuma byavugaga nabi byaje no gutuma ataririmba imbonankubone (live) nk’uko yari yabitangaje, ndetse no gutangira ibirori bitinze cyane.
Iki gitaramo cyatangiye hafi saa tatu kandi cyari giteganijwe gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ni ukuvuga ko barengejeho amasaha ane ku yari yateganijwe, ni na yo mpamvu nyamukuru Tom Close yabonye ko abafana batabaye benshi kuko ngo (…)

Mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kane “Komeza Utsinde”, Tom Close yatunguwe no gusanga abafana bake cyane, ibyuma byavugaga nabi byaje no gutuma ataririmba imbonankubone (live) nk’uko yari yabitangaje, ndetse no gutangira ibirori bitinze cyane.

Iki gitaramo cyatangiye hafi saa tatu kandi cyari giteganijwe gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ni ukuvuga ko barengejeho amasaha ane ku yari yateganijwe, ni na yo mpamvu nyamukuru Tom Close yabonye ko abafana batabaye benshi kuko ngo atekereza ko hari abaje saa kumi n’imwe nk’uko yari yabitangaje bakagira ngo nta gitaramo gihari bakisubirirayo.

Tom Close yirinze gusobanura impamvu yatumye igitaramo gitinda gutangira avuga ko ibyo byose azabisobanura mu nama agirana n’abanyamakuru kuri iki cyumweru.

Mu gihe Tom Close yari agiye kuririmba imbonankubone bagerageje gucomeka ibyuma byose byari bihari banabigerageza nk’uko basanzwe babigenza iyo umuntu agiye kuririmba, ariko byaje kurangira babizinze barongera babisubizayo kuko byanze kuvuga burundu bituma Tom Close akora icyo bita Play Back, (aririmbira kuri CD).

Gusa ngo icyamushimishije ni uko yagerageje gushimisha abafana ariko kandi ko yababajwe n’uko ibyo yateguye byose bitagenze nk’uko yari yabiteguye harimo nko kuba yari yateguye kuririmba imbonankubone ntibibe ariko bigenda, kuba igitaramo cyatinze gutangira n’utundi dukosa twinshi yemera ko twabayemo ngo ariko ibi byose azabisobanura kuri uwo munsi.

Abahanzi bagaragayeho udushya nka Eric Senderi waje yambaye nk’uje gukina umupira w’amaguru kuko yari yambaye godiyo, amasogisi maremare, ikabutura ndetse n’umupira byose by’abakinnyi b’umupira w’amaguru kandi bifite amabara y’amakipe ane akunzwe na benshi mu Rwanda (Rayons Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Mukura VS).

Jack B na we yari afite ibintu mu mutwe bishashagirana bigaragara ko ari inyogosho nshya yadukanye muri iyi minsi.

Umuhanzi Tom Close ni umwe mu bahanzi bo muri iki gihe bamaze gushyira hanze album nyinshi (4). Uretse ubuhanzi, Tom Close ni umuganga aho ari kurangiza amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubu akaba yimenyereza umwuga muri bitaro bikuru cya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Senderi yari yambaye amabara y'amakipe ane akunzwe na benshi mu Rwanda
Tom yibajije ku myam­barire ya Senderi
Ibintu Jack B yari a­fite ku mutwe birata­ngaje

Foto/Gisele Umutesi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages