00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda : Umuhanzi kazi Cindy ashobora kugezwa imbere y’ubutabera

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 20 June 2012 saa 06:46
Yasuwe :

Uyu muhanzikazi Cinderalla Sanyu w’icyamamare mu gihugu cya Uganda uzwi cyane kwi zina rya Cindy ashobora kujyanwa imbere y’ubutabera kugirango asobanure amagambo yanditse kurukuta rwe rwa Facebook aho yavugaga ko umugabo witwa Kim Kibirige uba mu gihugu cy’Ubuhinde yaba yaramuhaye Amafaranga yamiganano.
Amakuru dukesha urubuga rwa ugandapicks.com avuga uyu muhanzi Cindy yanditse kurukuta rwe rwa Facebook mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka wa (…)

Uyu muhanzikazi Cinderalla Sanyu w’icyamamare mu gihugu cya Uganda uzwi cyane kwi zina rya Cindy ashobora kujyanwa imbere y’ubutabera kugirango asobanure amagambo yanditse kurukuta rwe rwa Facebook aho yavugaga ko umugabo witwa Kim Kibirige uba mu gihugu cy’Ubuhinde yaba yaramuhaye Amafaranga yamiganano.

Amakuru dukesha urubuga rwa ugandapicks.com avuga uyu muhanzi Cindy yanditse kurukuta rwe rwa Facebook mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka wa 2012 , avuga ko uyu mugabo ubusanzwe utera inkunga abahanzi batandukanye bo mu gihugu cya Uganda uba mu gihugu cy’Ubuhinde yamwishuye amadorali 3,00 y’amiganano, akaba yarayamwishyuye kugira ngo yitabire igitaramo yari yateguye muri iki gihugu cya Uganda.

Kim Kibirige akimara kumva aya magambo yahise ashyiraho umwunganizi mu by’amategeko ugomba ku muhagararira mu rukiko, kuko yiteguye gutanga ikirego, agashyora urubanza akarega uyu muhanzi Cindy kuba yaramusebeje.

Gusa Cindy nawe yahise asaba imbabazi yongeye kubinyuza kuru kuta rwe rwa Facebook , ariko ikifuzo cye giterwa utwatsi n’abunganizi ba Kim aho ba musabye ko kugirango ababarirwe ari uko agomba gukoresha itangazamakuru ritandukanye, akanyomoza amakuru yari yatangaje.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages