Mu gihe umuhanzi Maître Jad’Or yari amaze gutangira gusubiramo amashusho y’indirimbo agiye gushyira hanze yitwa "Umuntu w’umugabo" kuko mbere yo kuyishyira ku mugaragaro yaba yarabanje gushyira hanze imbanzirizamushinga y’amashusho yayo (Sample) ariko muri icyo gihe agahamagarwa n’umwe mu bayobozi b’ingabo amusaba ibisobanuro ku gukoresha imyambaro ya gisirikare mu mashusho yayo kandi atari umusirikare, mu kiganiro yahaye IGIHE ku ya munani Mutarama 2013; yadutangarije ko yitabye abamuhamagaye agatanga ibisobanuro ariko ko agomba gusubirayo ku wa 10 Mutarama 2013 agatanga ibindi bisobanuro.
Yatubwiye ko afite icyizere ko ashobora kwemererwa gukoresha iyo myambaro n’indirimbo ikemererwa gusohoka.
Ku cyiza yabonaga mu gukora iyo ndirimbo yambaye imyambaro ya gisirikare, yadutangarije ko yumvaga bifite ubusobanuro bujyanye n’umutwe w’iyo ndirimbo " Umuntu w’umugabo", kuko yemera akanemeza ko ingabo z’u Rwanda ari abantu b’indashyikirwa cyane bitewe n’uburyo bagize uruhare runini mu guhagarika Jenocide ndetse bakaba banagira uruhare runini mu kugarura amahoro mu bice bitandukanye by’isi.
Maître Jad’Or uzwi mu ndirimbo z’amashusho nk’iyitwa “Waranzonze” yari aherutse gushyira ahagaragara indi yitwa “Icyemezo” yakunzwe na benshi, ubwe akaba yemeza ko kuri we uyu mwaka agiye kwigaragaza cyane aho yiteguye guhatanira ibihembo bitangwa mu Rwanda nk’abandi bahanzi.



















TANGA IGITEKEREZO