Umuhanzi Uwimana Aime uhanga indirimbo zihimbaza Imana, avuga ko yatangiye gucukumbura injyana zitibandwaho n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, aho yatangiye gukora indirimbo kuri izo njyana ashingiye ku bice (ahantu) bitandukanye bigize igihugu.
Uyu muhanzi uvuga ko yibanda ku njyana zituje zirimo Slow, Country, Zouk na Salsa, n’ubwo ngo Slow ariyo imukoraho cyane, ntiyibagiwe injyana zo hirya no hino mu Rwanda dore ko yifuza gukora ibishoboka byose ngo azizamure.
Aime ati “Ndimo kugerageza gucukumbura ndeba injyana zititabwaho zishobora kubyazwa umusaruro ariko z’iwacu. Ukareba nko Burengerazuba ahahoze ari mu Umutara, mu Majyaruguru ahahoze ari muri Ruhengeri, mu Burengerazuba ku Nkombo ahahoze ari i Cyangugu, n’ahandi, kugira ngo byose bihurizwe hamwe bihimbaze Imana”.
Amie uzwi ku ndirimbo nka Muririmbire Uwiteka, Une Lettre d’Amour, Ngwino mukiza twibanire, Iminsi yose, Urwibutso, Inkovu z’urukundo, n’izindi, aherute no gushyira hanze album y’indirimo zo mu gitabo kizwi nk’igitabo cy’indirimbo zo gushimisha Imana n’indirimbo z’agakiza aho yakoranye n’abahanzi baririmbira Imana batandukanye barimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Patrick Nyamitari, Tonzi, Guy Badibanga, Dominic Nick, Queen Gaga, Patient Bizimana n’abandi.
Uwimana zufite umugore n’umwana, yatangiye gukora umuziki mu 1994 amaze kwakira Kristu nk’umwami n’umukiza we, aho yakundaga kuririmba ariko akabura aho abihera n’ubwo ngo kugeza magingo aya ataragera aho yifuza kugera.



















TANGA IGITEKEREZO