Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, abahanzi Christopher na Bruce Melody basinye amasezerano y’imikoranire na Sosiyete y’itumanaho Tigo, Urban Boyz ihita isezererwa.
Muri Werurwe 2014, nyuma gato yo kumurika album ye ya mbere yise Ndumiwe, Bruce Melody yahise ahamagarwa na Tigo basinyana amasezerano y’imikoranire irimo kwamamaza ibikorwa byayo, kuyibera ambasaderi n’ibindi bikorwa bitandukanye . Nyuma y’iminsi mike Christopher na we yahise asinyana na Tigo.
Urban Boyz yari isanzwe ikorana na Tigo mu kwamamaza ibikorwa byayo no kuyibera Ambasaderi, imaze gukorana n’iyi sosiyete mu gihe cy’imyaka ibiri amasezerano yarahagaritswe.
Kuri ubu, Tigo ikorana n’abahanzi : Dream Boyz, Christopher na Bruce Melody.
Ku ruhande rwa Urban Boyz tubabaza impamvu batagikorana na Tigo mu gihe Dream Boyz yo yongerewe amasezerano, Nizzo yadutangarije ko impamvu ari uko amasezerano yari yarangiye bityo itsinda abarizwamo rirahagarara.
Nubwo Urban Boyz bo bavuga ko batagikorana na Tigo kubera ko amasezerano yarangiye, Pierre Kayitana, Ushinzwe itangazamakuru muri Tigo, yasobanuye ko sosiyete akorera igirana amasezerano n’umuhanzi bitewe n’uburyo akunzwe n’abakiriya bayo.
Iyo TIGO imaze gukora ubushakashatsi mu baturage yemeza umuhanzi bakorana hakurikijwe ukunzwe cyane kurusha abandi.
Kayitana ati, “Tuba dufite kontaru n’umuhanzi. Kugira ngo dukorane n’umuhanzi hari ibintu bibiri dukurikiza, hari survey(ubushakashatsi) dukora, tubaza abantu batandukanye, tukababaza abahanzi bakunzwe cyane, tubaza abo dukorera (abakiriya)”
Akomeza agira ati, “Uretse survey twashatse abahanzi bakizamuka bakeneye support(ubufasha) twifuza ko Tigo itera imbere inateze imbere umuhanzi, twembi twungukiremo.”
Umuhanzi ufitanye amasezerano y’imikoranire na Tigo abona amafaranga(umubare uzwi hagati ya Tigo n’umuhanzi), Tigo itera inkunga ibikorwa bye bya muzika ndetse by’umwihariko iyi sosiyete ihora hafi uyu muhanzi.
Urban Boyz ntiyahiriwe n’uyu mwaka kuko babuze n’amahirwe yo kuza mu bahanzi bahatana mu irushanwa rya PGGSS4.



















TANGA IGITEKEREZO