00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda za Timaya zitambitse umushinga afitanye na Urban Boyz

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 24 June 2015 saa 03:02
Yasuwe :

Umuhanzi Timaya wo muri Nigeria akomeje kuba ingorabahizi kuri Urban Boyz bafitanye indirimbo ‘Show me love’ bifuza gukorera amashusho ariko kugeza ubu bikaba bitarakorwa kubera gahunda nyinshi z’uyu Munyanijeriya.

Safi, Nizzo na Humble Jizzo, abasore bigaranzuye benshi mu muziki w’u Rwanda baratangiriye mu cyaro, ubu ni bo bari imbere y’abandi mu gukorana n’ibyamamare byinshi mu muziki wo muri Afurika.

Muri Mata 2015, bagiye muri Nigeria ku butumire bw’abateguye iserukimuco rikomeye muri iki gihugu ritwa Gidi Culture Festival. Ibuye bateye ryica inyoni ebyiri dore ko banavuyeyo bakoranye indirimbo n’icyamamare Timaya.

Amashusho y’indirimbo ‘Show Me Love’ bahuriyemo n’iki cyamamare yagombaga gukorwa bitarenze muri Gicurasi 2015 gusa kugeza ubu bikomeje kubabera ingorabahizi kubera gahunda z’urudaca Timaya ahoramo.

Nk’uko Humble Jizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz yabitangarije IGIHE, ngo kenshi abahanzi bo muri Nigeria bakunda kurangwa n’akazi kenshi na gahunda zicukiranye ku buryo kubonanana na bo ngo mube mwakora umushinga bigorana cyane ari nabyo byababayeho kuri Timaya.

Yagize ati, “Bariya bahanzi ntabwo biba byoroshye kubabona kuko bagira gahunda nyinshi zisa nk’izihoraho kuko n’igihe twari dutegereje ko tuzahurira muri Uganda yahagiriye akazi kenshi ntibyashoboka gusa mbere y’uko uyu mwaka urangira amashusho azaba yageze hanze”.

Ni gake cyane itsinda rya Urban Boyz ritinda gusohora amashusho y’indirimbo ariko Timaya asa nk’uwabagoye. Humble Jizzo yasobanuye ko kugira ngo ubone Timaya ku buryo bworoshye bisaba kumara byibuze icyumweru muri Lagos utegereje igihe azabonekera.

Ati, “Ari iby’ihutirwa byadusaba kujya muri Lagos tukamarayo nk’icyumweru tumutegereje kandi urumva ko byasaba amafaranga menshi gusa dutegereje ko nahuguka mu mezi ari imbere tuzahita dukorana na we”.

‘Show Me Love’ ni imwe mu ndirimbo za Urban Boyz yakunzwe ku buryo bukomeye nubwo itarasohoka mu mashusho.

Mu ijwi rya bagenzi be Humble Jizzo yavuze ko bazakora iyo bwabaga igakorerwa amashusho kugira ngo izaryohere abafana kurushaho. Mu byifuzo bya Urban Boyz barashaka ko bishobotse amashusho yayo yafatirwa muri Nigeria cyangwa Uganda.

Uretse amashusho ya ‘Show Me Love’ ari mu mishinga bitegura gushyira hanze mu gihe cya vuba, kuri uyu wa Kane biteguye gusohora amashusho ya ‘Soroma Nsorome’.

Urban Boyz ni imwe mu matsinda mu Rwanda azwiho kugira imyambarire inogera abafana babo ndetse no kugira amashusho akozwe mu buryo bushimwa na benshi.

Indirimbo bakoranye na Timaya bayise ‘Show Me Love’. Uyu Enetimi Alfred Odon uzwi nka Timaya, ku myaka 38, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, akaba ari na we washinze itsinda rya Dem Mama Soldiers.

Yamenyekanye cyane mu muziki mu mwaka wa 2006 ubwo yasohoraga indirimbo yitwa "Dem Mama". Yegukanye ibihembo bikomeye mu myaka yose amaze mu muziki. Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Bum Bum’ ft Sean Paul, ‘Sanko’, ‘Ukwu’ n’izindi nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages