Uwahoze ari umujyanama wa Urban Boyz, Muyoboke Alex, yongeye kuvuga kuri iri tsinda, aho yaninuye mu ruhame uwitwa Nizzo (umwe mu barigize) avuga ko yajyaga agorwa no gukorana nawe kubera ko atize ngo arangize amashuri.
Ibi yabivugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya Young Grace, aho yagize ati “Ubundi njyewe mbera umujyanama abantu bize, kubera ko tubasha kwicara tukavugana, uwangoraga ni Nizzo [munyihanganire kuba mbivuze] we byaramugoraga cyane kubera ko hari aho twageraga tukavuga tukavuga uruzungu na bagenzi be akabura, aho rero niho haza kwa kutiyakira ngo mwantaye, niyo mpamvu nkunda abantu bize kuko iyo wize ushora kwisobanura aho uri hose umuziki waba utagufashije diploma ikagufasha”.
Nizzo yatangarije Radio Voice of Africa Kigali FM ko yababajwe n’aya magambo, ati “Wenda da tuvuge ko ntacyo nzi icyo Cyongerereza, ariko se buriya umuntu w’umugabo aba akwiye kuvuga ibintu nk’ibyo aba yabuze ikintu avuga? Aba ashakisha ikintu cyose cyamujyana mu itangazamakuru? Ese umuntu wize yaba ari ibyo bintu yiruka inyuma y’abahanzi niba koko yaranize usibye ko ntanabizi ko yize”
Yongeyeho ati “Nonese ejo bundi nashwana n’umugore azagenda amutaranga amuvuga ngo buriya ntibyari byiza?”
N’ubwo ibyo yavuze ari ukuri, kuko Nizzo ari mu bahanzi bakora umuziki kandi batunzwe nawo nyamara batarize, ku maradiyo atandukanye no ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi banenze Muyoboke uburyo iteka iyo atandukanye n’abahanzi hatajya habura impamvu zitera ubushyamirane hagati ye nabo.



















TANGA IGITEKEREZO