Umuririmbyi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, amaze iminsi aguze imodoka avuga ko nta wundi muntu n’umwe utunze indi imeze nkayo mu Rwanda.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Sera, ifite umwihariko w’uburyo imiryango yayo ifunguka aho ifunguka imiryango yerekeza hejuru.
Mu kiganiro twagiranye na Humble yirinze gutangaza amafaranga yaguze iyi modoka gusa atangaza ko yayikundiye ko yihariye ndetse bitakorohera buri wese kubona iyo bisa.
Ati: “Ni imodoka ubona ko mu Rwanda utapfa kuzibona ari nyinshi, ariko ni imodoka nishyuye nishimye n’ubwo ntakubwira ko amafaranga nishyuye, nayishhyuye binshimishije kuko ni imodoka ijyanye n’ubuzima mbamo”.
Nyamara n’ubwo atadutangarije agaciro kayo, ku mbuga z’ibigo bicuruza izi modoka bigaragara ko imodoka yo muri ubu bwoko igura amafaranga akabakaba miliyoni 10, gusa iki giciro gishoora kumanuka kikagera munsi ya miliyoni 5 bitewe n’umwaka yakorewemo cyangwa ibilometero imaze kugenda.
Humble ngo yaguze iyi modoka n’umuhinde wari uyifite mu Rwanda aza kuyijyana i Bugande nyuma ayigaruye ahita ayigura.


















TANGA IGITEKEREZO