Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2013 nibwo itsinda rya Urban Boyz nibwo rimurika ku mugaragaro album yabo ya kane bise "Kelele" muri Stade ntoya i Remera aho bafatanya n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda ariko gutinda gutangira byatumye Polisi igihagarika saa tanu z’ijoro kitarangiye.
Mu gitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa cyenda z’amanywa, cyatangiye gitinze cyane kuko ahagana saa mbili nibwo umushyushyarugamba Kate Gustave ari bwo yari ageze imbere y’abitabiriye igitaramo batari benshi kuko bari bacagase Petit Stade.
Saa tanu z’ijoro zirengaho iminota 6 nibwo inzego z’umutekano zaharitse iki gitaramo nyamara abahanzi nka Jay Polly na Riderman bataririmbye kandi bari bitezwe n’abantu benshi. Ubwo Jay Polly yatangiraga kuririmba nibwo Polisi yahagaritse igitaramo maze abantu batangira gutaha basubira mu zindi gahunda zabo z’impera z’icyumweru.
Itsinda rya Urban Boyz rigizwe n’abasore batatu ari bo Safi, Nizzo ndetse na Humble Gizzo ryatangiriye umuziki mu mujyi wa Huye ariko nyuma baza kwerekeza mu mujyi wa Kigali ari ho ubu bakorera umuziki wabo ari naho ahanini bamenyekaniye bakanagera ku rwego rwo kwegukana ibihembo bitandukanye aho mu mwaka wa 2012 ari bo baciye agahigo mu kwegukana ibihembo bine muri Salax Awards.
Iki gitaramo ntikibiriwe ku buryo bugaragara kuko abafana biganje mu ruhande rumwe rwa Petit Stade kandi mu gice cyo hasi cya VIP ho harimo abantu bake cyane.
Byari byitezwe ko Urban Boyz berekana udushya kubera bazwiho guhindura byinshi dore ko uko bagaragaye uyu munsi atari ko bagaragara ejo. Kuri uyu munsi bizihije isabukuru y’imyaka 6 bamaze nk’itsinda ndetse banakata umutsima.
Foto/N.Faustin


















TANGA IGITEKEREZO